Recommendations from the 7th Children’s Summit

1. Turasaba Leta gushyiraho itsinda rigenzura ko ibikorwa n’ingengo y’imari byateganyirijwe abana bibageraho koko.

2. Turasaba Leta gushyiraho ibihano bikomeye ku babyeyi batererana abana babo.

3. Turasaba gukangurira Ababyeyi ko umwana arererwa mu muryango aho abona urukundo, bakirinda ingeso y’ubuharike.

4. Turasaba ababyeyi kutubonera umwanya wo kutuganiriza.

5. Turasaba gukangurira imiryango ko umwana ufite ubumuga agomba kwitabwaho nkabandi.

6. Turasaba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana kuzageza ku babyeyi bose imyanzuro iva mu nama z’Abana.

7. Turasaba ko hakwihutishwa gahunda yo gukemura ibibazo bisigaye by’Abana b’imfubyi bambuwe imitungo yabo.

8. Turasaba ko abana bafite ubumuga bahagararirwa mu nzego z’abana ku nzego zose.

9. Turasaba ko abana bakuze baba mu bigo by’imfubyi bakubakirwa amazu, abarangije amashuli yisumbuye bagakurikiranwa.

10. Turasaba ubuyobozi bw’ibanze gushyira mu mihigo uburyo bwo gukumira kw’ abana bashyirwa mu bigo by’imfubyi.

11. Turasaba ko VUP Umurenge yashyira muri gahunda zayo ibibazo by’abana

12. Turasaba Leta gushyiraho gahunda n’ubushobozi byo gukurikirana abana bavanywe mu bigo by’ imfubyi, bagashyirwa mu miryango.

UBUZIMA

1. Turasaba ko mu mwaka w’2013 nta mwana ukwiye kuba akirwaye bwaki.

2. Turasaba ubuyobozi bw’ibanze guha imbaraga gahunda y’agakono n’agakoko k’umwana kandi hagasubizwaho gahunda y’igikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bigira guteka indyo yuzuye.

3. Turasaba abantu bakuru guhindura imyumvire mu guha abana amazi asukuye yo kunywa mu miryango no ku mashuri.

4. Turasaba ko abana baba mu nkambi z’impunzi bakorerwa ubuvugizi kugira ngo bahabwe indyo ihagije kandi yuzuye.

5. Turifuza ko EDPRS 2 yasiga amavuriro ahagije n’umubare w’abaganga bavura abana ukiyongera.

6. Turasaba Ababyeyi kugira uruhare rw’ibanze mu kwishyurira mutuelle abana babo bose batarebye nguyu ni mukuru cyangwa ni muto.

7. Turasaba ko muri 2013 abana b’abahungu bakuru n’impinja baba basiramuye kuri 80 % kandi bigakorwa ku buntu.

8. Turasaba Leta, ababyeyi n’abaterankunga guha abana bavukanye ubumuga cyangwa babutewe n’impanuka kubaha insimbura ngingo no kuzihindura igihe zishaje cyangwa bazirenze.

9. Turasaba Leta gushyiraho ingamba zihanitse mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abamugaye mu miryango n’ahandi.

10. Turasaba ko abaganga bahabwa amahugurwa y’amarenga kugirango bashobore gufasha abana babagana batumva kandi ntibavuge.

11. Turasaba ko ababyeyi bahabwa amahugurwa yabafasha kurinda abana babo ibiyobyabwenge n’inzoga.

Uburezi n’uburere

1. Turasaba Leta gushyira ingufu mu gukangurira ababyeyi gahunda yo kuboneza urubyaro kuko hamaze kugaragara ko hari abana bananirwa kwiga kubera ko ari benshi iwabo mu muryango.

2. Turasaba Leta gukwirakwiza gahunda ya one Laptop per child n’amashanyarazi bikagera mu mashuri yose n’ayo mu cyaro.

3. Turasaba Leta kongera abarimu bita kubana bafite ubumuga butandukanye no ku babonera ibikoresho bibafasha mu myigire muri gahunda y’uburezi kuri bose.

4. Turasaba ko amashuri n’izindi nyubako zose zubakwa hazirikanwa abana bafite ubumuga, n’inyubako zishobora gukosorwa zigakosorwa hakurikije aya mabwiriza.

5. Turasaba ko nta mwana wa kwirukanwa kubera kubura ibikoresho by’ishuri cyangwa agahimbaza musyi ka mwarimu.

6. Turasaba Leta kwongera umubare w’amashuri y’abana bincuke no guhugura abarimu bayo.

7. Turasaba Leta gushyiraho gahunda zigisha imirire mu mashuri.

8. Turasaba Leta gufasha abarimu kubaka hafi y’amashuri.

9. Turasaba leta kwongera ahakorerwa siporo n’imyidagaduro by’abana.

INDI IMYANZURO

1. Turasaba Uturere twose gushyira mu mihigo yatwo gahunda yo guteza imbere amahuriro y’abana ku nzego zose z’ibanze.

2. Abana twiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge, kugaragaza ba sugar daddy na sugar mammy.

3. Abana twiyemeje kugaragaza abanyereza inkunga zigenewe abana bugarijwe n’ibibazo.

4. Turasaba Leta gushyiraho ibihano kikomeye ku bakoresha abana batarageza ku myaka y’ubukure.

5.Turasaba Leta binyuze ku nzego z’ibanze kubakira abana bakuze bari mu bigo by’imfubyi.

6. Turasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gufasha abana bafite ibibazo byo mu mutwe kubageza ku mavuriro afite ubushobozi bwo kubitaho (psychosocial centers) no kubafasha gusubizwa mu miryango bakomokamo.

7. Turasaba Leta gishyiraho gahunda ya “GIRINSHUTI” izatuma habaho ubufatanye hagati y’imiryango ikennye n’imiryango ikize hagamijwe kugabanaya ubukene, nk’uko hashyizweho gahunda ya Girinka

8. Turasaba Leta guha ingufu inzego zifite abana mu nshingano cyane cyane izita ku bana bugarijwe n’ibibazo.

9. Turasaba Leta kudushyiriraho urubuga rwa internet dutangiraho ibitekerezo byacu.

10. Turasaba Leta ko yakongera ingufu muri gahunda yo gufasha abana baba mu bigo by’imfubyi kubona imiryango barererwamo.

11. Abana twiyemeje gufasha ababyeyi bacu kurwanya imirire mibi twifashije ibiribwa biboneka iwacu.

12. Turasaba Leta gushyira amashuri y’imyuga hafi y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abana b’impunzi batabashije kujya mu mashuli yisumbuye kubona umwuga wabafasha kwibeshaho.

13. Abana twiyemeje kwisuzuma mu rwego rwo gufasha ababyeyi mu burere byacu

14. Umuryango ugomba kuba igicumbi cyo kwirinda indwara zica abana

15. Abana twiyemeje kujya tugirana imihigo n’ababyeyi bacu

16. Turasaba Leta ko hashyirwaho itsinda risesengura neza ikibazo cy’abana bafite ubumuga

17. Turasaba abayobozi batandukanye babajijwe ibibazo byihariye by’abana kubishakira ibisubizo vuba kandi bakabitangira raporo.

18. Abana twiyemeje gufasha bagenzi bacu batumvira kwikosora.

19. Abana twiyemeje nyuma y’iyi nama guhita tugeza kuri bagenzi bacu imyanzuro y’iyi nama.