Akarere ka Rubavu kakodesheje inzu ababyeyi basigamo abana bato mu gihe bagiye gushakira amaronko muri Repeburika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) aho kubasiga ku mupaka.
Iri rerero ryashyizweho nyuma y’urugendo Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance, aherutse kugirira muri aka karere, akababazwa n’impinja yasanze ku mipaka ku zuba zasigiwe abagore b’abanyabiraka.
Nyirasafari avugana n’itangazamakuru yahise avuga ko vuba bishoboka hagomba kujyaho irerero. Ryamaze gushyirwaho ryitwa ‘Day Care’, ubu ryakira abana hagati ya 25 na 30 ku munsi.
Ryakira abana guhera saa moya za mugitondo, bagacyurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uwahasize umwana akishyura amafaranga 300 yagurwamo ifu y’igikoma cyangwa isabune.
Umuhuzabikorwa w’iri rerero, Mukarurangwa Marie Jeanne, yabwiye IGIHE ko ryagize akamaro gakomeye mu kugabanya ibibazo byaterwaga n’abana basigwaga ku mupaka.
Yagize ati “Rwose sinababeshya iyi nzu yagabanyije akajagari, inazana umutekano ku mupaka kubera ko muri iki gihe nta bana bacyandagara ku mupaka nubwo hakiri ababyeyi bake batarumva akamaro ko kuzana abana babo hano.”
Yakomeje avuga ko bari gushishikariza ababyeyi bose bajya gushakishiriza ubuzima hakurya muri Congo, kumva ko gusiga umwana mu irerero, agacyurwa bavuye mu kazi ari byo bitanga umutekano. Avuga ko abagore bagera kuri 58 ari bo bajyanyeyo abana nyamara abatarahagana ari benshi.
Ababyeyi batangiye kugana irerero, ntibagikora akazi umutima uhagaze, baba bizeye ko abana basizwe ahantu batagira ikibazo.
Murekatete Joselyne ujya gukora ubucuruzu buciriritse muri Congo, yagize ati "Njye n’umwana wanjye w’amezi ane ubu tumeze neza kuko mbere wasangaga umwana musigaga ku mupaka ku zuba cyangwa se rimwe na rimwe akanyagirwa. Hari n’igihe naburaga amafaranga 400 yo kwishyura uwamunsigaraniye agahita anyambura ibintu namuhekagamo ariko ubu nta kibazo na kimwe tugihura nacyo.”
Gusa nyuma yo gufungura iri rerero rya Day Care, Akarere ka Rubavu karateganya no gufungura andi marerero muri buri murenge mu kubonera ahizewe ho gusiga umwana.
Minisitiri Nyirasafari aherutse gusobanura ko gahunda yo gushyiraho amarerero itareba ababyeyi basiga abana ku mupaka gusa, ahubwo ni politiki ya leta igamije ko byibura muri buri kagali, abana kuva ku minsi mike ishoboka kugeza ku myaka itandatu batarajya mu mashuri abanza bajya bagira aho birirwa hizewe. Aho ni ho batangira kwigira imico inyuranye myiza, isuku, ikinyabupfura, uburere bunyuranye, kubana n’abandi hakiri kare ariko bafite n’abantu babihuguriwe bashobora kubibafashamo umunsi ku munsi. Ibyo biyitezwe ko ari bwo ababyeyi bakora ndetse n’abana bakagira imikurire n’uburere bwiza mu kubaka umuryango nyarwanda.
Ku mupaka w’u Rwanda na Congo uhasanga urujya n’uruza rurimo ababyeyi biganjemo abakora ubucuruzi buciritse mu gihugu cy’abaturanyi i Goma.
Source: Igihe.com