Rulindo: Yaciwe amande y’ 100,000 frw nyuma yo gufatwa akoresha abana imirimo mibi

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki akagali ka Mukoro, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 9 ukuboza 2016, ubuyobozi bw’akarere ka bwaciye umugabo witwa Ngendahayo Anasthase amande y’ amafaranga y’u Rwanda 100,000 nyuma yo gusangwa akoresha abana imirimo mibi aho bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye baconga amabuye.

Amande y'ibihumbi 100 niyo Yaciwe kubera gukoresha abana imirimo mibi

Amande y’ibihumbi 100 niyo Yaciwe kubera gukoresha abana imirimo mibi

Aya mande yayaciwe hakurikijwe amabwiriza ya minisitiri w’umurimo no 002 yo kuwa 10 Gicurasi 2016 yerekana imirimo mibi ibujijwe ku bana n’ibihano uwagize uruhare mu gukoresha umwana imirimo mibi ahanishwa. Aho aya mabwiriza agena ibihano birimo amande y’amafaranga no kunengwa k’umuntu wese ukoresha umwana cyangwa se akagira uruhare mu gukoresha umwana imirimo mibi. Imwe mu mirimo mibi iri muri aya mabwiriza harimo umurimo wo mu rugo, gukora mu birombe, uburobyi n’indi myinshi ishobora gutuma umwana agirwaho n’ingaruka mbi z’iyo mirimo mibi.

Aya mabwiriza yo kuwa 10 Gicurasi 2016 yatangiye kubahirizwa nyuma y’uko ashyizweho umukono niyo mpamvu umuntu wese uzafatwa akoresha abana imirimo mibi atazareka guhanwa.

Source: ijamboryumwana.com