Ugutwita kw'abangavu ni ikibazo cyahagurukiwe n'inzego zinyuranye, zikora mu kurengera umwana

Mu gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya gutwita kw’abangavu nk’uko bwatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ndetse no gukomeza gutanga ubutumwa bwo kurwanya gutwita kw’abangavu nk’uko byari byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa muri 2015;

Mu gukomeza gukangurira abanyarwanda kubaka umuryango ubereye umwana, nk’uko ari bwo butumwa bukomeza kuzirikanwaho mu bukangurambaga bw’umuryango bwatangijwe na Madamu Jeannette Kagame ku itariki ya 15/10/2016 mu Karere ka Nyaruguru;

Hagamijwe gukomeza ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya gutwita kw’abangavu n’ ihohoterwa rikorerwa abana;

Ku wa gatatu taliki ya 19 Ukwakira 2016, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ifatanyije n’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO bagaragarije abitabiriye inama  yabereye muri “ Kigali Convention Center” ibyavuye mu bushakashatsi “ Rapid assessment”  ku kibazo cyo gutwita kw’abangavu.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Mirenge 52 yo mu Turere 10 ari two: Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Huye, Kamonyi, Nyamasheke, Karongi, Bugesera, Rwamagana na Gicumbi, bwerekanye ko abana 818 batewe inda batarageza ku myaka 18 kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2016 igihe ubushakashatsi bwakorwaga.

Amaze kumva ibyavuye muri ubu bushakashatsi, Dr. Claudine Uwera Kanyamanza Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana( NCC),  yasabye ubufatanye mu rugamba rwo guhangana n’iri hohoterwa.

Yavuze ko iki kibazo kireba abayobozi n’abantu bose muri rusange  aho yagize ati: “ Ikibazo cyo gutwita kw’abangavu kibagiraho ingaruka zikomeye nko kurera kandi nabo bagakwiye kurerwa, kutitabwaho n’imiryango yabo, guta amashuri bakajya mu mihanda n’ibindi.”

Dr. UWERA KANYAMANZA Claudine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana aganira n’abanyamakuru

Yakomeje agaragaza ko  Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhashya iri hohoterwa ishyiraho amategeko arengera abana kugira ngo barerwe neza, bityo bazatange umusanzu ku gihugu cyabo.  Yashyizeho kandi amategeko ahana  abantu bahamwe n’icyaha cyo guhohotera abana aboneraho gusaba ko abahohotera abana bagaragazwa kugira ngo bahanwe bikurikije amategeko, ibi binatange isomo kandi bice intege uwo ari we wese wabitekereza.

Akaba yaraboneyeho umwanya wo gusaba abitabiriye inama  bose gufatanya mu kurwanya iri hohoterwa kuko ari ikibazo gikomeye kandi akaba ari urugamba twese tugomba kurwana kandi tukarutsinda.