Umunsi Mpuzamahangaw'umwana w'umukobwa wizihijwe ku itariki ya 15 Ukwakira 2016

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa usanzwe wizihizwa ku itariki ya 11/10 buri mwaka, uyu mwaka wizihijwe ku itariki ya 15/10/2016 mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda uhuzwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro n’ubukangurambaga bw’umuryango.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twubake umuryango ubereye umwana.” Mu butumwa butandukanye bwatanzwe mu iyizihizwa ry’uyu munsi hagaragajwe ko umwana w’umukobwa agomba kwigirira icyizere, gukorera ku ntego no guharanira kuyigeraho ndetse no kwirinda abamushuka bashaka kwangiza ejo hazaza he.

Mucunguzi Izere Joselyne watanze ubuhamya mu izina ry’abana b’abakobwa bagize icyo bigezaho yagize ati:“Umukobwa agomba kuva mu gikari no mu gikoni akagana ishuri, akiga neza agaharanira iteka gutsinda no kuminuza. Agomba kwirinda ubuhendabana kuko buryohera buryana. 

Ubutumwa bw’umunsi bwatanzwe na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wari umushyitsi mukuru muri uyu munsi aho yagize ati:”Umwana umuhera icyo wamubyariye ntumuhera icyo uzamukamirira”. Arongera ati:”Utazi agakura abaga umutavu.”

Yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’umwana batitaye ku byo bamutegerejeho. Yagaragaje ko abagera kuri 7% baterwa inda bakiri abana bagahura n’ingaruka zirimo: gupfa babyara, kurera imburagihe nta bushobozi bafite, gutereranwa n’imiryango yabo ibi bikagira uruhare mu kuzamura imibare y’abana bajya mu muhanda.

Yasabye n’abayobozi mu nzego zitandukanye kwifashisha amategeko ariho mu guhana abagizi ba nabi bangiza abana b’abakobwa kugira ngo n'ababitekerezaga babireke.