Umwana ntajyanwa mu muryango gukemura ibibazo by'umujyanye

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana(NCC) ivuga ko umwana ugiye kurerwa mu muryango ataba agiye gusubiza ibibazo by’abamurera ahubwo ko ari bo bagomba gusubiza ibye.

Iyi komisiyo ibivuga kubera ko byagaragaye ko hari ababyeyi bajya kwaka abana mu bigo by’imfubyi hari ibindi bagamije, birimo kubagira abakozi cyangwa kubiyitirira kubera impamvu zinyuranye, bikaba ngobitandukanye no kurera umwana mu rwego rwo kumufasha mu mibereho ye.

Uwicyeza Espérance, umukozi wa NCC akaba umuyobozi wa gahunda yiswe "Tubarere Mu Muryango (TMM)",avuga ko hari ababyeyi bagikeneye kwigishwa uburenganzira bw’umwana kuko hakiri ababajyana hari ibindi bagamije, abivuga ahereye ku rugero ry’ibyabaye.

Agira ati “Hari umugore wo mu muri uyu mujyi wa Kigali wagiye ku kigo cy’imfubyi kwaka umwana ariko ategeka ko bazamuha uruhinjarw’iminsi mike cyane avuga n’ukwezi barumuheramo. Ababishinzwe bamubajije impamvu ababwira ko yabuze urubyaro ariko ko yabeshye umugabo we wari ugiye kumara igihe kinini mu mahanga ko atwite, abasaba kutazamuvamo”.

Avuga ko icyo gihe umwana yaba agiye gusubiza ibibazo by’uyu mubyeyi aho kugira ngo abe ari we usubiza iby’umwana, ibi ngo ntibyemewe ari yo mpamvu mbere yo gutanga umwana ngo habanza kuba isesengura ryimbitse.

Uwicyeza Esperance avuga ko umwana atajyanwa mu muryango gusubiza ibibazo biwurimo

Uwicyeza agaruka kuri bimwe muri byinshi bareba kugira ngo barekure umwana ajye mu muryango runaka.

Ati “ Icyo twibandaho ni ikiri mu nyungu z’umwana, ababishinzwe basura umuryango wifuza kwakira umwana bakareba niba azisanzura, ese azabona abandi bakina ndetse bakanamenya imyitwarire y’uyu muryango muri sosiyete”.

Ibi ngo bikorwa mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya umwana wakiriwe mu muryango, kigatuma yakwifuza gusubira muri cya kigo cy’imfubyi yavuyemo, ari yo mpamvu ngo gutanga umwana bitagomba kugendera ku marangamutima y’umusaba.
NCC ivuga ko kuri ubu hakiri abana bagera ku 1208 bakiba mu bigo by’imfubyi, igasaba buri munyarwanda kuyifasha ngo bose babone imiryango, ariko kandi bakakirwa n’ababyeyi batabategerejemo izindi nyungu.

 

source:kigalitoday