Akarere ka Ngoma kageze ku ijanisha 31.4% kun go zose zigize Akarere mu mwaka w’ingengo y’imari ya 206-2016 zifite amashanyarazi , ibiro by’Imirenge yose igize Akarere ka Ngoma bifite amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’utugali bikaba byose bitarabona amashanyarazi. Akarere ka Ngoma gafite gahunda yo kugeza amashanyarazi kubaturage batuye Akarere hakoreshejwe uburyo butandukanye bwatanga umuriro wo gucanya aribwo gufatira ku miyoboro migari y’amashanyarazi no gukoreshwa imashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibigo bitandukanye bikaba byarageze mu Karere kugirango bifashe abaturage kubona izo ngufu z’amashanyarazi.