KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY'ABATURAGE

Mu Karere ka Ngoma hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange mu mu Mirenge, mu Tugali no mu Midugudu, ariko by'umwihariko Abaturage bakirwa n'Umuyobozi w'Akarere kuwa kane wa buri cyumweru munsi y'Igiti cy'Ibisubuzo, ku biro by'Akarere.

Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n'amasambu, Ubuharike, abashaka ubufasha,  n'ibindi. Ku yindi minsi isanzwe  abafite ibibazo bagana serivisi y'Imiyoborere myiza cyangwa abayobozi barebwa n'ikibazo gihari. Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw'Umurenge, aho ikibazo cyabereye.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye.