GUHEREREKANYA UBUTAKA/MUTATION/TRANSFER/30JRS

 1.     Amazezerano y’ihererekanya ry’ubutaka (4Copy), (ni form zuzuzwa  n’imashini.
 2.      Attastation de Mariage ,iyo ugurisha yasezeranye n’uwo  bashakanye itarengeje amezi atatu.
 3.      Attestation de Celebat ,iyo ugurisha atarashaka itarengeje amezi  atatu.
 4.      Photocopies z’indangamuntu kubagiranye amasezerano  n’abahamya babo(abagabo).
 5.      Iyo umutungo ugurishwa wanditse kuri Succession, uhagarariye  umuryango yerekana uburenganzira yahawe n’urukiko   bumwemerera guhagarira no kugurisha umutungo w’umuntu  utakiriho.
 6.      Abafatanyije umutungo bose bagomba gusinya nk’abagurishije cyangwa batanze.
 7.      Iyo ugurisha umutungo afite abana bagejeje ku myaka makumyabiri n’umwe (21ans) bagomba kuba mu bahamya b’ubwo  bugure, iyo batari mu Gihugu, bohereza Procuration ziriho umukono wa Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu  abamo,yagerahano igacishwa muri MINAFET ugirango ishyirweho  umukono n’iyo Minisiteri.
 8.      Iyo hari abana batarakwiza imyaka 21, hagaragazwa Attestation de naissance zabo zitarengeje amezi atatu.
 9.      Iyo ari inzu igurishwa , hagomba amafoto 2 y’amabara (2photos en  couleur) y’inzu igurishwa.
 10.  Umutungo ugurishwa (cyangwa impano) ugombwa kuba ufite  ibyangombwa byemewe n’amategeko,(Fiche cadastrale, Amasezerano y’ubukode burambye, Certificat d’enregistrement). Nukuvuga ko agomba kuba yarabaruje ubutaka.
 11.  Umutungo ugurishwa iyo ari uwa sosiyete hagaragazwa icyangombwa kiyiranga cyemewe n’amategeko (registre de commerce) n’uyihagarariye akazana fotokopi ye y,indangamuntu