Ubuhinzi bw'imbuto

Yifashishije imashini yuhira yasezereye ubukene abikesha ubuhinzi bw’imbuto akora ku buryo bw’umwuga.

MUDAHERANWA Leonard ni umuhinzi w’imbuto cyane cyane ibinyoro afite imyaka 58, atuye mu murenge wa Rurenge, Akagali ka Musya umuhinzi ntangarugero, uyu musaza uvuga ko yatangiye ubuhinzi bwe abikora agamije kubona ibimutungira umuryango ubu yemeza ko uyu mwuga w’ubuhinzi akora wamaze kuba akazi ke ka buri munsi dore ko abikuramo amafaranga Atari make yamufashishije kwishyurira abana be amashuri. Bwana MUDAHERANWA avuga ko ubu buhinzi bwe kuri season bumwinjiriza amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000Frw).

                                                                  

MUDAHERANWA Leonard yuhira ibinyomoro biteye i musozi

Ubusanzwe uyu musaza afite ibiti by’ibinyomoro ibihumbi 4500 bihinze i musozi kuri hegitari 5. Muri iki gihe cy’impeshyi avuga ko izuba ridashobora gukoma mu nkokora ubuhinzi bwe kuko aba yiteguye kuhira dore ko abandi bahinzi baba bamaze gusarura akemeza ko ibinyomoro bye iyo byeze mu gihe cy’impeshyi aribwo bimuha amafaranga menshi kuko umusaruro hirya no hino aba ari mucyeya.

Uyu musaza kandi ni umushafamyumvire aho afasha abashaka guhinga kinyamwuga akabahugura uburyo bugezweho bwo gihinga yifashishijeakarimashuri yashize iwe mu rugo aho abaturage baturanye baza kumwigiraho.

MUDAHERANWA Leonard usibye guhinga ibinyomoro ahinga ibitunguru, n’amatunda.