Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashyikirije Ibitaro Bikuru bya Kibungo Imbangukiragutabara yaguzwe n'Akarere..

Kuri uyu wa mbere, tariki 17.05.2021, ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwashyikirije Ibitaro Bikuru bya Kibungo imbangukiragutabara ifite agaciro kangana na Miliyoni 59 yaguzwe n'Akarere ka Ngoma.

Dr.GAHIMA John umuyobozi w'ibitaro Bikuru bya Kibungo yavuze ko mu rwego rwo gufasha abakeneye serivisi z'imbangukiragutabara cyane cyane nk'ababyeyi bakeneye kujya kubyarira kwa muganga cg gutabara ahabereye impanuka iyi mbangukiragutabara ije ari igisubizo kuko izunganira izindi Ibitaro Bikuru bya Kibungo byari bifite.

Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yasobanuye ko ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buhora butekereza icyateza imbere ireme ry'ubuvuzi harimo  kubakira Ibitaro bya Kibungo ubushobozi bishakirwa ibikoresho byifashwa gutanga  serivisi nziza kdi zihuse ku baturage b'Aakarere ka Ngoma ndetse n'abanyarwanda bagana ibi bitaro muri rusange.

Iyi mbangukiragutabara yatanzwe uyu munsi ijye yiyongera kuzindi 7 Ibitaro bikuru bya Kibungo bisanganywe muri zo hari imwe Akarere ka Ngoma kari kahaye ibitaro mu mwaka ushize w’imihogo 2019/2020.