KU ISHURI RIBANZA RYA RUGESE MU MURENGE WA RURENGE HATASHWE IBYUMBA BY'AMASHURI BISHYA 20 BYITEZWEHO KUGABANYA URUGENDO NDETSE N'UBUCUCIKE.

Kuri uyu wa mbere taliki 31.05.2021 mu m urenge wa Rurenge ku ishuri ribanza EP RUGESE hatashwe ibyumba by’amashuri 20,ubwiherero 36 n'igikoni 1. Ibi byumba ni kuri site nshyasha yubatswe mu rwego rwo gufasha abana kugabanya ingendo ndetse n’ubucucike mu mashuri.

Ikigo cya EP RUGESE cyubatswe na Leta mu mwaka wa 2020, gitangira gukora tariki 15 Mutarama 2021, gifite ibyumba by’amashuri 20, abanyeshuri 1031 n’barimu 23.

Mu mpanuro zagarutsweho na bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bitabiriye iki gikorwa bashimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME wazanye uburezi kuri bose kdi budaheza.

Mu butumwa ababyeyi bagejeje ku muyobozi w’Akarere ka Ngoma bagize bati: “Tubatumye kuri Nyakubahwa Paul KAGAME uti baragushimira igikorwa cy’uburezi wabahaye kandi bakuri inyuma; uragahora ku ngoma kuko wabafashije kugabanya ingendo abana bahuraga nazo arinabyo byatumaga bava mu ishuri kubera urugendo rurerure ndetse n’ubucucike mu mashuri bukadindiza imyigire myiza yabo.

Umwana wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye Nyakubahwa Paul KAGME ko yabegereje amashuri, undi mwana ati munshimirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yazanye uburezi kuri bose.

Mu mpanuro zatanzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yagize ati: “Nyakubahwa Paul Kagame yifuje ko abana bacu bigira ahantu heza kdi bakiga batekanye. Iyo umwana agomba gukora urugendo rumujana mu rugo rugufi agerayo kare ntawe umuhohoteye nagirango nanjye nunge mury’abana ndetse n’ababyeyi bose mumfashe dushimire umukuru w’igihugu cyacu watwegereje aya mashuri bikaruhura abana bacu imvune bahuraga nazo bajya ku ishuri.’’ Yakomeje ashimira ababyeyi abaturage bo mu murenge wa Rurenge babaye abambere mu rwego rwo gushigikira ko igikorwa cyihuta batanga umusanzu w’umuganda ndetse no gukora cyane kugirango amashuri arangire kubakwa vuba abana babone aho bigira hatunganye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yashimiye kdi umufanyabikorwa wa leta muri uyu mushinga wo kubaka amashuri ariwe BANKI Y’ISI yateye inkunga muri iki gikorwa remezo yasabye ababyeyi gukomeza kurera abana babo mu muco nyarwanda batoza abana gukunda ishuri no kurigana kugirango gahunda y’umukuru w’igihugu igerweho yo kurandura ubujiji mu banyarwanda.

Yasabye Abarimu kurerera u Rwanda kuko abana barimo abaragwa b’ejo hazaza, abanditsi beza ndetse n’abayobozi. “Aba bana mubakunde kuko nta mwana w’umuswa ubaho kubera ko iyo umuhaye urukundo ukamukurikirana buri wese n’impano Imana yamagabiye aba igihangange”.

Yasoje asaba abarimu, abana ndetse nababyeyi kurinda ibyagezweho ati: “Ibi bintu birimo hano ni ibyagaciro bityo rero nk’ababyeyi cyangwa abarezi twese turerera hano turasabwa kurinda ibikorwaremezo kuburyo bidashobora kwangirika turora. iki gikorwa tukirinde mu myaka myinshi ishoboka kuburyo tuzakiraga abazadukomokaho nabo bakigira mu ishuri ryiza, mboneyeho gushimira kandi abantu mwese mwagize uruhare mu gutunganya ubu busitani kuko bizatuma abana bacu bigira ahantu heza hatanga amahumbezi”.