Umwiherero w’abagize ihuriro (Forum) ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Turere

|   Recent news

Umwiherero w’abagize ihuriro (Forum) ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Turere basuzuma ibyagezweho mu cyumweru ngarukamwaka cy’ubumwe n’ubwiyunge kizihijwe ku nshuro ya karindwi guhera tariki 11-18/11/2014.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yizihije  ku nshuro ya 7 Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge. Kwizihiza icyumweru ngarukamwaka cy’ubumwe n’ubwiyunge byatangiye mu mwaka wa 2008.  Kuva cyatangira kwizihizwa, icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyabaye umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe igenda iterwa n’inzitizi zikigaragara mu nzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda, ndetse n'ingamba zo kuzikemura. Ni igihe cyiza cyo kwishimira ibimaze kugerwaho, gufata ingamba no kongera kwibutsa buri munyarwanda uruhare rwe mu gushimangira, gusigasira ibimaze kugerwaho no kurushaho kubiteza imbere. Insanganya matsiko y’icyumweru ngarukamwaka cy’ubumwe n’ubwiyunge  muri uyu mwaka wa 2014 ni “Ndi Umunyarwanda”. Muri uyu mwaka, iki cyumweru kizihijwe ku matariki ya 11-18/11/2014 kibanda ku gusuzuma intambwe imaze guterwa muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibyiza n’inzitizi byayigaragayemo n’uburyo yarushaho kunozwa. Iki cyumweru cyari cyabanjirijwe n’inama  nyunguranabitekerezo ku bumwe n’ubwiyunge itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ihuriro Unity Club, rihuza abayobozi bakuru  n’abafasha babo ndetse n’abahoze ari abayobozi bakuru n’abafasha babo yabaye ku itariki ya 8/11/2014 ari nabwo cyatangijwe ku mugaragaro

Nkuko byagaragajwe n’abari bitabiriye umwiherereo wo kuwa 16-17/12/2014 wabereye muri Hotel Hill Top, ukitabirwa n’abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Turere twose. Muri buri Karere bagiye batoranya umurenge utangirizwamo icyo cyumweru. Ibiganiro byatanzwe byibanze  kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bibera ku rwego rw’umudugudu n’urw’akagari, nyuma ibitekerezo byavuyemo biganirwaho ku rwego rw’Akarere ku munsi wo gusoza iki cyumweru le 18/11/2014. Iki cyumweru kandi cyaranzwe n’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge nko kubakira abatishoboye, umuganda w’ubumwe n’ubwiyunge, kuremera abatishoboye, imurikabikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Muri uyu mwiherero w’iminsi 2, abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Turere bagejejweho umusaruro wavuye biganiro byatanzwe mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge muri buri Karere babyunguranaho ibitekerezo nyuma barebera hamwe inzitizi zagaragayemo n’ingamba zo kuzikemura.

 

HITIMANA Théoneste/NURC

Abitabiriye umwiherero bamurikirwa ibyagezweho mu cyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge
Abitabiriye umwiherero batanga ibitekereza ku migendekere y'icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge