SERIVISE ZITANGWA MURI SERIVISI Y’AMASHYAMBA N’UMTUNGO KAMERE

No

SERIVISE

IBISABWA

IGIHE BIMARA

AMAFARANGA

 

1

Gutanga uruhushya rwo gusarura ishyamba ringana cyangwa rirenga hegitari ebyiri(≥ 2ha)

-Ibaruwa isaba uruhushya

-Kopi y’icyangombwa cy’ubutaka

Ntibirenza ibyumweru bibiri

1% by’agaciro k’ibizasarurwa yishyurwa kuri konti no 1000010924 ya FONERWA iri muri Banki Nkuru y’igihugu 

2

Gutanga uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba

- Ibaruwa isaba uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba

-kopi y’icyangombwa cyo gusarura

-inyemezabwishyu amafaranga igihumbi na magana atanu(1,500frw)

Ntibirenza Iminsi mirongo itatu(30)

Amahoro angana na 1,000 kuri tone. aya mahoro abarwa kandi akishyurwa inshuro yose ikinyabiziga kije gupakira

 

Amwe mu mategeko yifashishwa:

 

1. ITEGEKO Nº47BIS/2013 RYO KUWA

28/06/2013 RIGENA IMICUNGIRE

N’IMIKORESHEREZE Y’AMASHYAMBA

MU RWANDA

 

2.ITEKA RYA MINISITIRI

No 004/MINIRENA/2015 RYO KU WA

18/06/2015 RIGENA ITANGWA

RY’URUHUSHYA RUKORESHWA MU BIKORWA

BYEREKERANYE

N’ISHYAMBA RY’AKARERE CYANGWA IRY’UMUNTU

3. ITEKA RYA PEREZIDA N°25/01

 RYO KUWA 09/07/2012 RISHYIRAHO URUTONDE KANDI RIGENA IBIPIMO NTARENGWA BY’AMAHORO N’ANDI MAFARANGA YAKIRWA N‟INZEGO Z‟IBANZE

 

3

Gutanga inama ku bijyanye no gutera amashyamba, ubwoko bw’ibiti bijyanye n’agace byaterwa, aho  umurama uturuka, uburyo bwo gukorera amashyamba cyangwa ibiti n’ibindi

Kuba ubikeneye

Uwo munsi

Ntayo

 

4

Gutanga uruhushya rwo gucukura kariyeri nto ≤ 5ha

-Ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, ukagenera kopi Minisiteri y’umutungo kamere n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda

-Umushinga w’ubucukuzi ugaragaza ibi bikurikira:

1° umwirondoro w’usaba;

2° aho usaba yifuza gukorera imirimo;

3° inyandiko igaragaza imirimo izakorwa, uko izakorwa n’amafaranga azayitangwaho;

4° uburyo n’igihe buri gikorwa kizakorerwa;

5° ishoramari riteganyijwe n’ikigaragaza aho rizaturuka;

6° abakozi n’urwego rw’ubumenyi bazaba bafite;

-icyemezo kigaragaza ko nta mwenda abereyemo leta

-Amakuru ku manza arega cyangwa aregwamo

-kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwfrs) yo gusaba uruhushya rwo gucukura kariyeri nto igamije gucuruzwa, ashyirwa ashyirwa kuri imwe muri kontiya RRA/Akarere ka Gasabo

 

Ntibirenza Iminsi mirongo itandatu(60)

-amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwfrs) adasubizwa yo gusaba uruhushya rwo gucukura kariyeri nto igamije gucuruzwa

 

Amwe mu mategeko yifashishwa:

 

1.ITEGEKO N° 13/2014 RYO KU WA 20/05/2014

RIGENGA UBUCUKUZI BW’AMABUYE

Y’AGACIRO NA KARIYERI

2.ITEKA RYA MINISITIRI N°003/MINIRENA/2015 RYO KU WA 24/04/2015 RIGENA UBURYO BWO GUSABA, GUTANGA NO GUKORESHA IMPUSHYA Z’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO NA KARIYERI

3.

ITEGEKO NGENGA N° 04/2005 RYO KUWA 08/04/2005 RIGENA UBURYO BWO KURENGERA,

KUBUNGABUNGA NO GUTEZA IMBERE IBIDUKIKIJE MU RWANDA

 

 

 

 

NB: Uwemerewe uruhushya yishyura amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda(200,000frw) mbere yo gutangira imirimo y’ubucukuzi

 

Aya mafaranga yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu(60) nyuma yiyo minsi,

icyemezo cy’uko yahabwa uruhushya gita agaciro.

 

 

5

Guterera imbago abahawe impushya zo gucukura amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri

Uwahawe uruhushya agomba kwishyura ibikenewe mugutera izo mbago.

 

 

ntayo

6

Gutanga inama ku bijyanye no kurengera no kubungabunga ibidukikije

Kuba ubikeneye

Uwo munsi

Amwe mu mategeko yifashishwa:

 

1.ITEGEKO NGENGA N° 04/2005 RYO KUWA 08/04/2005 RIGENA UBURYO BWO KURENGERA,

KUBUNGABUNGA NO GUTEZA IMBERE IBIDUKIKIJE MU RWANDA

2.

ITEGEKO N°57/2008 RYO KUWA 10/09/2008 RYEREKEYE KUBUZA IKORWA, ITUMIZWA, IKORESHWA N’ICURUZWA RY’AMASASHE AKOZWE MURI PULASITIKI MU RWANDA

3.ITEKA RYA MINISITIRI NO

003/2008 RYO KUWA 15/08/2008 RISOBANURA IBISABWA N’UBIRYO BUKURIKIZWA MU GUKORA ISUZUMANGARUKA KU BIDUKIKIJE

4.

ITEKA RYA MINISITIRI NO   004/2008 RYO KUWA 15/08/2008  RISHYIRAHO URUTONDE RW’IMIRIMO,IBIKORWA N’IMISHINGA  IKORERWA INYIGO NSUZUMA NGARUKA KU BIDUKIKIJE

 

 

 

 

7

Gutanga inama ku ikoreshwa ry’ibishanga, ubutaka , kubungabunga no gufata neza umutungo kamere w’amazi

Kuba ubikeneye