No | SERIVISE | IBISABWA | IGIHE BIMARA | AMAFARANGA
|
1 | Gutanga uruhushya rwo gusarura ishyamba ringana cyangwa rirenga hegitari ebyiri(≥ 2ha) | -Ibaruwa isaba uruhushya -Kopi y’icyangombwa cy’ubutaka | Ntibirenza ibyumweru bibiri | 1% by’agaciro k’ibizasarurwa yishyurwa kuri konti no 1000010924 ya FONERWA iri muri Banki Nkuru y’igihugu |
2 | Gutanga uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba | - Ibaruwa isaba uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba -kopi y’icyangombwa cyo gusarura -inyemezabwishyu amafaranga igihumbi na magana atanu(1,500frw) | Ntibirenza Iminsi mirongo itatu(30) | Amahoro angana na 1,000 kuri tone. aya mahoro abarwa kandi akishyurwa inshuro yose ikinyabiziga kije gupakira
Amwe mu mategeko yifashishwa:
1. ITEGEKO Nº47BIS/2013 RYO KUWA 28/06/2013 RIGENA IMICUNGIRE N’IMIKORESHEREZE Y’AMASHYAMBA MU RWANDA
2.ITEKA RYA MINISITIRI No 004/MINIRENA/2015 RYO KU WA 18/06/2015 RIGENA ITANGWA RY’URUHUSHYA RUKORESHWA MU BIKORWA BYEREKERANYE N’ISHYAMBA RY’AKARERE CYANGWA IRY’UMUNTU 3. ITEKA RYA PEREZIDA N°25/01 RYO KUWA 09/07/2012 RISHYIRAHO URUTONDE KANDI RIGENA IBIPIMO NTARENGWA BY’AMAHORO N’ANDI MAFARANGA YAKIRWA N‟INZEGO Z‟IBANZE
|
3 | Gutanga inama ku bijyanye no gutera amashyamba, ubwoko bw’ibiti bijyanye n’agace byaterwa, aho umurama uturuka, uburyo bwo gukorera amashyamba cyangwa ibiti n’ibindi | Kuba ubikeneye | Uwo munsi | Ntayo
|
4 | Gutanga uruhushya rwo gucukura kariyeri nto ≤ 5ha | -Ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, ukagenera kopi Minisiteri y’umutungo kamere n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda -Umushinga w’ubucukuzi ugaragaza ibi bikurikira: 1° umwirondoro w’usaba; 2° aho usaba yifuza gukorera imirimo; 3° inyandiko igaragaza imirimo izakorwa, uko izakorwa n’amafaranga azayitangwaho; 4° uburyo n’igihe buri gikorwa kizakorerwa; 5° ishoramari riteganyijwe n’ikigaragaza aho rizaturuka; 6° abakozi n’urwego rw’ubumenyi bazaba bafite; -icyemezo kigaragaza ko nta mwenda abereyemo leta -Amakuru ku manza arega cyangwa aregwamo -kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwfrs) yo gusaba uruhushya rwo gucukura kariyeri nto igamije gucuruzwa, ashyirwa ashyirwa kuri imwe muri kontiya RRA/Akarere ka Gasabo
| Ntibirenza Iminsi mirongo itandatu(60) | -amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwfrs) adasubizwa yo gusaba uruhushya rwo gucukura kariyeri nto igamije gucuruzwa
Amwe mu mategeko yifashishwa:
1.ITEGEKO N° 13/2014 RYO KU WA 20/05/2014 RIGENGA UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO NA KARIYERI 2.ITEKA RYA MINISITIRI N°003/MINIRENA/2015 RYO KU WA 24/04/2015 RIGENA UBURYO BWO GUSABA, GUTANGA NO GUKORESHA IMPUSHYA Z’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO NA KARIYERI 3. ITEGEKO NGENGA N° 04/2005 RYO KUWA 08/04/2005 RIGENA UBURYO BWO KURENGERA, KUBUNGABUNGA NO GUTEZA IMBERE IBIDUKIKIJE MU RWANDA
|
|
| NB: Uwemerewe uruhushya yishyura amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda(200,000frw) mbere yo gutangira imirimo y’ubucukuzi
| Aya mafaranga yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu(60) nyuma yiyo minsi, icyemezo cy’uko yahabwa uruhushya gita agaciro.
|
|
5 | Guterera imbago abahawe impushya zo gucukura amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri | Uwahawe uruhushya agomba kwishyura ibikenewe mugutera izo mbago.
|
| ntayo |
6 | Gutanga inama ku bijyanye no kurengera no kubungabunga ibidukikije | Kuba ubikeneye | Uwo munsi Amwe mu mategeko yifashishwa:
1.ITEGEKO NGENGA N° 04/2005 RYO KUWA 08/04/2005 RIGENA UBURYO BWO KURENGERA, KUBUNGABUNGA NO GUTEZA IMBERE IBIDUKIKIJE MU RWANDA 2. ITEGEKO N°57/2008 RYO KUWA 10/09/2008 RYEREKEYE KUBUZA IKORWA, ITUMIZWA, IKORESHWA N’ICURUZWA RY’AMASASHE AKOZWE MURI PULASITIKI MU RWANDA 3.ITEKA RYA MINISITIRI NO 003/2008 RYO KUWA 15/08/2008 RISOBANURA IBISABWA N’UBIRYO BUKURIKIZWA MU GUKORA ISUZUMANGARUKA KU BIDUKIKIJE 4. ITEKA RYA MINISITIRI NO 004/2008 RYO KUWA 15/08/2008 RISHYIRAHO URUTONDE RW’IMIRIMO,IBIKORWA N’IMISHINGA IKORERWA INYIGO NSUZUMA NGARUKA KU BIDUKIKIJE
|
|
7 | Gutanga inama ku ikoreshwa ry’ibishanga, ubutaka , kubungabunga no gufata neza umutungo kamere w’amazi | Kuba ubikeneye |
|