Taliki ya 28 Kanama 2015 AKarere ka Gasabo kakiriye Abayobozi b’inzego zitandukanye zo muri Kabare hamwe na Kasese Districts bo mu gihugu cya Uganda barimo: Abaturutse muri Kabare District bari barangwajwe imbere na Perizida wa Njyanama w’Akarere Bwana Besigye Patrick Keihwa n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa Bwana Matsiko Mutungwire hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bose hamwe bari 68. Naho abaturutse muri Kasese district muri KATWE –KABATORO sub county nabo bari bayobowe na Bwana KIIZA Kagoro Komwiswa Umuyobozi wabo.
Impamvu nyamukuru y’ururugendo, byari ukwigira ku Rwanda, kubyo rumaze kugera ho hamwe no gusura umubano hagati y’uturere twombi.
Bakigera ku Karere ka Gasabo, bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Rwamulangwa Stephen wabahaye ikaze anatanga ikiganiro ku miyoborere myiza , “Resource mobilization” hamwe na “Human Resource” by’Akarere ka Gasabo.
Nyuma yo gusubiza ibibazo byabajijwe, Abashyitsi bashimye cyane uko bakiriwe kuva bakigera mu gihugu banashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho. Abari bakuriye itsinda, bavuze ko ibyo bakuye mu Rwanda bagiye kubishyira mu bikorwa iwabo.
Nyuma yibiganiro hafashwe Ifoto y’urwibutso