INAMA Y’ABAGIZE IHURIRO RY’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU KARERE KA GASABO

Taliki ya 18 Werurwe, hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga (Webex) habaye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Inama yayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Madam UMWALI Pauline, ikaba yitabiriwe n’abatumirwa 48, abatabonetse mu bari bitabariye bakaba bari bagaragaje impamvu zizindi nshingano.

Inama y’ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ihuza abayobozi nabahoze arabayobozi mu nzego z’imitegekere y’Igihugu kuva taliki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza ubu.

Muri iri huriro baganiriye ku ngingo ebyiri (2)

Inyandiko mfashamikorere y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Umudugudu mu gushaka amakuru ku mibiri y’Abatutsi bishwe muri Genocide itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, cyatanzwe n’Umuyobozi w’ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere Bwana SHEMA Jonas.

Ikiganiro cya Kabiri, cyavugaga ku ruhare rwabagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano bakatiwe n’Inkiko Gacaca; kikaba cyaratanzwe  na Bwana KARANGWA Diogene impuguke mu gukemura ibibazo by’imibanire y’abantu.

Iri huriro ryitabirwe byumwihariko na:

-Abagize urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere;

- Inzego z’Umutekano,

- Abayoboye b’Uturere dutandukanye tw’Igihugu,

- Ababaye mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo;

- Intumwa za rubanda n’abahoze ari Intumwa za rubanda mu Nteko Nshingamategeko Imitwe yombi;

-Komiseri Aime Marie Bugingo ushinzwe Akarere ka Gasabo;

- Komiseri Gashagaza muri NURC akaba n’umuturage w’Akarere ka Gasabo;

- Komiseri Makombe muri komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu;

-Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,

Iyi nama ikaba iterana rimwe mu mwaka ku rwego rw’Akarere, kandi imyazuro yafatiwemo ikazashyikirizwa ibitabiriye inama binyuze kuri e-mails zabo.

 

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri yo nama:

Abagize ihuriro ry’Akarere biyemeje gufasha ihuriro ry’Umudugudu mu kuryubakira ubushobozi kugirango rigere ku nshingano by’umwihariko zo kubona amakuru ku mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kongera abantu benshi bigsha umuco w’amahoro kugirango ibikorwa byogusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyihute ndetse ndetse bifashe kubana neza nabo basanze mu miryango n’imiryango nyarwanda muri rusange.

Gutegura ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byimbitse mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko n’abaturage muri rusange kugira amateka nyayo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Gukomeza gushyira imbaraga mu irangiza ry’imanza Gacaca kuko ryafasha mu mibanire myiza hagati y’abaturage cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka mu miryango ifite abantu bagize uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi 1994.

Gutegura neza imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, batanga imbabazi hagamijwe imibanire myiza hagati y’imiryango yombi.