Nkuko bisanzwe umwaka w’Ubwisungane mu kwivuza( Mituelle de sante) utangira tariki ya 01 Nyakanga za buri mwaka.
Mituweri nkuko tubizi n’uburyo magirirane abantu bishyira hamwe bagatanga umusanzu biteganyirije hamwe n’Imiryango yabo kugirango bashobore kwivuza igihe barwaye.
Akamaro ka Mituweri:
Kugira ngo umunyamuryango wa Mituweri yivuze bitamuhenze , nta kurembera cyangwa kubyarira mu rugo, ntanubwo umuntu ufite Mituweri aba agikorana nabavura magendo, ibyo byose bituma umuturage atera imbere mu buzima bwe kubera ko amafaranga yakabaye atakaza yivuza ayashyira mu bindi bikorwa by’Iterambere.
Intego yo kwishyura Mituweri :
Intego ya Mituweri ni ukugira ngo buri munyarwanda wese ashobore kwishyura mu bushobozi ubwo aribwo bwose uko bungana kugirango inzitizi zibura ry’amafaranga igihe havutse uburwayi ziveho.
Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo ubukangurambaga k’ubwisungane mu kwiza, bwatangiye muri Mutarama 2020, hagamijwe gukemura ikibazo cyo gutinda kwishyura Mituweri y’umwaka twatangiye .
Mbere yuko icyorezo cya COVID-19 cyaduka, Ubukangurambaga bwakorwaga hahujwe abantu benshi, Inzu ku nzu, mu masibo ndetse n’amatsinda yihariye.
Muri iki gihe turi mu ngamba zo kwirinda COVID-19, Akarere ka Gasabo karakora ubukangurambaga binyuze ku ma Radio , Television , social media, ubukangurambaga bw’urugo k’urundi hubahirizwa amabwiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19,
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bukaba bwongera kwibutsa buriwese kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe hirindwa ingaruka zitandukanye zagera ku miryango yabo kuko ibygo bitera bidateguje