Inama ya Komite Mpuzabikorwa ya kabiri yarateranye

Taliki ya 18 Gicurasi 2018 mu cyumba mberabyombi  cya  FAWE Girls’ school ku Gisozi  hateraniye inama ya Komite mpuzabikorwa ya kabiri y’Umwaka wa 2017/2018 y’ Akarere ka Gasabo. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Inama yitabiriwe n’ Abagize komite Nyobozi y’Akarere,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa  b’Imirenge,  Abayobozi b’Amashami,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Ubutagari, Abakuru b’Imidugudu igize Akarere ka Gasabo, Abagize Inzego z’Umutekano zikorera mu Karere.

Abandi bitabiriye iyi nama ni abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Uhagarariye RGB, Uhagarariye RSSB, Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri akorera mu Karere, Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima bikorera mu Karere.

Inama nk’iyi ihuriyemo inzego zose zigize Akarere, iba ari inama ikomeye iganirirwamo byinshi kandi ifatirwamo ibyemezo bifitiye Akarere akamaro ndetse n’Igihugu muri rusange. Mu byaganiriwemo, hari Imihigo y’Akarere 2017/2018 naho igeze ishyirwa mu bikorwa. Iki kiganiro kikaba cyaratanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu aho yagaragaje ko Imihigo  y’Akarere nk’ingingo ikomeye cyane kuko ariho ibikorwa by’Akarere bishingiye. Yekananye kandi  umuhigo ku wundi naho ugeze ushyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi zaba zirimo mu rwego rwo gufata ingamba kugirango uwo muhigo ushobore kweswa.

 Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yari visi perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana Karega Diogene nawe wakomoje ku mihigo y’Akarere avuga ko Imihigo ikiri mwibara rw’umutuku isaba imbaraga nyinshi kandi asaba buri wese kwitegura neza ikipe izaza gusuzuma Imihigo kuko uko abaturage bavuga Akarere nabyo bifite amanota bitwara ni ukuvuga ngo buri wese mu mwanya arimo akore ibyo agomba gukora neza kugirango abo ayobora  bamenye ibibakorerwa  kandi barusheho kumenya Akarere kandi neza.

Bwana Karega yasabye Imirenge yagaragaye kuba iya nyuma mu kwitabira gutanga umusanzu mu bwisungane ndetse n’ikigaragaramo abantu bararana n’amatungo kwikubita agashyi kuko ubundi ukurikije Umuhigo bahize ibibazo nk’ibyo ntibyakagombye kuba bikigaragara muri Gasabo.

Ikiganiro Uburere mboneragihugu ku matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018 cyatanzwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda wibukije Abanyarwanda akamaro ko gutora anashishikariza  Abanyarwanda akwitabira amatora, akamaro  k’Abadepite n’ibindi bijyanye nayo matora, nk’italiki yo gutora , inzego zitandukanye Abadepite baturukamo n’ibindi.

Ikiganiro k’Umutekano w’Igihugu cyatanzwe Lt. Col. Vincent Mugisha ushinzwe Ingabo mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge ari kumwe na  DPC  SST Paul Byuma bibanze cyane ku biyobyabwenge n’ingaruka zo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge. Iki kiganiro cyatangiwe mu gihe kiza kuko inzego zose zifata ibyemezo mu Karere zari zihari, kuko burya ntabwo umuturage yacuruza cyangwa ngo akoreshe ibiyobya bwenge ngo habure umuyobozi numwe wabimenya cyangwa ubizi.

Inama ikaba yarashojwe n’ubusabane kandi buri wese yiyeje kugira icyo akora mu gukemura ibibazo byagarutsweho muri iyi Nama.