Umurenge wa Remera mu Nyubako Nshya

Taliki ya 08/07/2015, mu Karere ka Gasabo mu Murenge  wa  Remera, hatashywe ku mugaragaro ibiro by’Umurenge wa Remera  bijyanye n’Igihe ndetse no kwishimira intsinzi yuko Umurenge wahize Imirenge yose y’Umujyi wa Kigali mu marushanwa y’Isuku n’Unumutekano 2014/2015. Ibi biro bya Etage bikaba byari mu Mihigo y’Akarere ya 2014/2015.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Nyakubahwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Ndayisaba Fidele wijeje abanya Remera ko ku bufatanye n'Akarere ka Gasabo bazabakorera Imihanda kugirango inyubako nziza nkiriya itazicwa n’ivumbi. Yakomeje agira inama Abakozi b’Umurenge ko gukorera mu nyubako nziza bigomba kugendana No gutanga service nziza ku babagana.

Abandi bashyitsi bari bitabiriye Umuhango harimo Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo washimye cyane ubuyobozi bw’Umurenge ku kazi keza kakozwe bagatsinda indi Mirenge igize Umujyi wa Kigali mw’isuku n’umutekano. Hari kandi n’ Abayobozi b’Ingabo na Police mu Karere, Abajyanama Akarere n’Umurenge, Abayobozi  b’Imidugudu hamwe n’abavuga rikijyana mu Murenge.