Uruhare rw’abaturage mu kwiyubakira ibikorwa Remezo

Nkuko bigaragara hirya no hino mu gihugu, Abanyarwanda bamaze gufata umuco wo kwishakamo ibisubizo bikemurira ibibazo bimwe nabimwe muri gahunda yo kwiteza imbere.

Mu Karere ka Gasabo,mu Mirenge itandukanye, abaturage bishatsemo ibisubizo bikorera bimwe mu bikorwa Remezo byadindizaga ibikorwa by’Iterambere.

Mu Murenge wa Kinyinya Akagari ka Gacuriro Umudugu wa Akaruvusha abaturage bishyize hamwe biyubakira umuhanda wa kaburimbo ufite 2Kilometers. Uyu muhanda uzafasha  imigendanire myiza hagati yabatuye uyu mudugudu ndetse nabandi banyarwanda babagana.

Uyu Mudugugu kandi baniyubakiye ibiro by’Umudugudu kugirango abaturage bagire aho ama dossier yabo yakirirwa, naho bakemurira ibibazo byavuka mu Mudugudu wabo badategereje ko Leta yazabubakira.

Ibikorwa nkibi, bifasha kwihutisha iterambere ry’Igihugu ndetse binunganira Ingengo y’Imari iba idahagije kugirango ikemure ibibazo byose Igihugu gifite.

Mu murenge wa Kimironko Akagari ka Bibare naho abaturage bikoreye Imihanda yo muri Quartier badateze inkunga kuri Leta. Ibibyose byerekana urugero rw’Imyumvure abaturage baba bagezeho, aho umuntu yumva kwikorera ibikorwa Remezo runaka bikorwe bitagombera ko Leta ibikorwa ko ahubwo nawe agomba gutanga umusanzu we akunganira Leta.

Wenda ntitwavuga Umurenge ku Murenge, ariko ikimaze kugaraga nuko imyumvire y’Abanyarwanda imaze guhinduka kandi neza, ntabwo abantu bakicara ngo batege amaboko Leta ahubwo basigaye bishakamo ibisubizo bagakemura ibibazo bimwe bibabangamiye.

Urundi rugero muri gahunda nanone yokubaka Ibikorwa Remezo, Ubu abaturage bageze aho bashobora gutanga ubutaka bwabo ntangurane kugirango hanyuzwemo imuhanda ya Physical plan kubera ko bamaze kumva ko umuhanda nuhagera nibindi bikorwa by’Iterambere bizahagera, ndetse n’amazu cyangwa ubutaka bwabo bizongererwa agaciro. muri make inyungu niyu umuturage uhatuye.

Turashimira abaturage b’Akarere ka Gasabo uruhare rwabo mw’Iterambere ry’Akarere kabo ndetse n’Igihugu muri Rusange.