Ishuli rya GS Bumbogo ryiyemeje kuba indashyikirwa mw’Ikoranabuhanga

Mu rwego rwo guteza imbere Ikorana buhanga mu Rubyiruko, MTN ibinyujije mw’ishami ryayo rya MTN Foundation, batanze Mudasobwa (Computers) 24 hamwe na Internet y’ubuntu y’amezi atandatu (6) ku banyeshuri biga mwishuli ryisumbuye rya GS Bumbogo.

Abanyeshuri bo muri iri shuli, bikoreye website y’Ishuli none MTN Foundation yabemereye ko bazabafasha mu kuyikora neza kugirango ishobore kugira ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa MTN Foundation ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage  bose babwiye aba banyeshuli ko Computers  babahaye ko arizo kubafasha kwiga atarizo gukiniraho bakora ibitabafiye akamaro.

Aba banyeshuri bibukijwe ko aribo Rwanda rw’ejo akaba ariyo mpamvu bagomba gushyiraho umwete bakiga bagakoresha amahirwe yose babonye kugirango bashobore kuzavamo abantu bazima.

Umuyobozi wa GS Bumbugo nawe yashimiye cyane MTN Foundation ku bw’impano babahaye kandi anabizeza ko bazazifata neza  bakanazibyaza umusaruro.