Inama yahuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo n'intumwa za Rubanda

Kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki 03 Gashyantare 2015, mu cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Gasabo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwagiranye inama na bamwe mu ntumwa za Rubanda barangajwe imbere na Vice Presida wa Sena Honorable Gakuba Jeanne.

Iyi nama ije ikurikira uruzinduko rw'izo ntumwa za rubanda rwo ku wa 16 Mutarama 2015, rwari rugamije kwigira hamwe isurwa ry'imwe mu Mirenge igize Akarere ka Gasabo mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo bihagaragara ndetse bakanabishakira umuti. Ni muri urwo rwego hari hateganijwe ko guhera tariki 24 Mutarama 2014, hasasurwa Imirenge 10 ariyo, Jali, Jabana, Rutunga, Gikomero, Ndera, Kimironko, Bumbogo, Nduba, Gisozi na Remera.

Inama yatangiye, Vice Perezida w'Inteko umutwe wa Sena, Madame Gakuba Jeanne agaragariza Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo raporo igaragaza isurwa ry'Imirenge icyenda ku icumi yari iteganijwe cyane ko icyo igikorwa cyagombaga kumara iminsi 10.

Raporo igaragaza ko isurwa ryibanze ku nkingi enye za Guverinoma arizo, Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere Myiza n'Ubutabera.

Mu Mirenge 9 yasuwe hagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye nk'ibijyanye n'isuku, Ubusinzi, Inzoga z'inkorano, Imirire mibi, VUP, Imyubakire n'ibindi. 

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, hagaragajwe ko bimwe mu bikorwa byasuwe bifite ikibazo hagaragaramo ibikurikiranwa n'Umujyi wa Kigali nk'ahagaragaye Inyubako y'Ikigo nderabuzima cya Remera gifite ibibazo by'imitutu igaragara ku nyubako ndetse n'ikibazo cy'umwanda, hemezwa ko Umujyi wa Kigali uzakorerwa raporo y'ibibazo biwureba kugira ngo bibashe gukemurwa. Mu bibazo bireba Akarere, hemejwe ko bizakurikiranwa n'ababishinzwe bityo bigakemurwa mu maguru yihuse.

Inama yasojwe intumwa za rubanda ziyemeje kuzashyikiriza Akarere raporo yuzuye y'ibigomba kwitabwaho, Umuyobozi w'Akarere asoza ashimira Intumwa za Rubanda ku bw'igikorwa gikomeye bakoreye Akarere ndetse abizeza ko ahagaragaye ibibazo bizakemurwa mu maguru mashya.

End.