Gutera ibiti by’imbuto kuri buri rugo bizafasha kurwanya imirire mibi

Nkuko biri muri mu Mihigo 2020/2021 y’Akarere ka Gasabo ko buri muturage agomba gutera Ibiti by’Imbuto murugo rwe, Akarere ka Gasabo katangiye kwesa uwo Mihigo gaha abaturage ingemwe z’ibiti by’imbuto zo gutera  mungo zabo.

Mu rwego rwo kongera umubare no gukomeza kwesa Umuhigo, uyu munsi kubufatanye n’Umufatanya bikorwa witwa Rwanda Environment Awareness Organization yatanze ibiti by’imbuto Ibihumbi Cumi na bitanu (15,000), byahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.

Ibi biti byakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa  w’akarere wungirije, wasabye abazahabwa ibiti  kubyitaho, bikazabagirira akamaro.

Ibi biti bitanzwe, bije nk’inyunganizi kubyari bimaze gutangwa, nkuko haba harakozwe list y’ababikeneye, bigezwa mu Mirenge bigahabwa ababigenewe.

Ibi  biti bitangwa, kubantu bo  mukiciro cya mbere n’cyakabiri cy’ubudehe, kuko abandi bo mubindi byiciro baba babifite  nabatarabitera bashoboye kubyigurira. Ibiti bi Tatu, nibyo bike, ushoboye yanatera ibirenze.

Gutera ibiti by’Imbuto, bizafasha abanyarwanda ku rwanya imirire mibi, binabafashe  kwiteza imbere.

Igikorwa kirakomeje kugeza buriwese abonye ibiti murugo rwe.