Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu Mashuri, yo mu Mirenge y’Akarere ka Gasabo hatangiye gahunda yo kubaka ibyumba by’amashri kugirango uwmaka w’amashuri uzatangire abana bafite aho kwigira bisanzuye.
Iyi gahunda igizwe n’ibyiciro bibiri (2) mu cyiciro cyambere hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri 111 mu Mirenge Umunani (8) y’Akarere ka Gasabo kuri sites 12, hamwe n’ubwiherero 162
Icyiciro cya Kabiri ho, hazubakwa ibyumba 961 ariko icyi cyiciro cyikazatangira muri Kamena 2020 amashuri akazatangira muri Nzeri byaruzuye.
Ibyumba by’amashuri byubatswe cyane ahagaragaraga ubucucicye mu mashuri, cyangwa aho abana bakoraga ingendo ndende kugirango bagere ku mashuri.
Ibi bizafasha abana ndetse n’ababyeyi kubera ko baruhutse ingendo ndende ariko abarimu nabo bazigisha mu bwisanzure, bibafashe kwigisha neza.
Mbere yo gutangira iki gikorwa, habayeho igikorwa cyo kubanza kugaragaza aho ibibazo biri kurusha ahandi; amashuri agaragaramo ubucucicye cyane ndetse nabakora ingendo ndende kugirango bagere ku mashuri.