Impfubyi n'Abapfakazi ba Genoside babonewe amacumbi

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Ukwakira 2015, ku bufatanye bw'Akarere ka Gasabo na Link ministries. mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, Imiryango igera kuri 30 y'impfubyi n'abapfakazi ba Genoside yakorewe abatutsi yabonewe amacumbi yo kubamo ndetse bahabwe n'ibikoresho byose byo mu nzu, Ibigega by'amazi ndetse n'inka za kijyambere kuri buri muryango,  byose bifite agaciro ka Miriyoni zirenga Magana ane mu mafaranga y'U Rwanda. 

Mu muhango wo gutaha aya mazu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisitere y'Ubutegetsi bw'Igihugu Madame Dr. Mukabaramba Alvera, yashimiye Link ministries ku bwo gufasha Leta kwita ku mibereho y'abaturage ndetse anenga abandi bubaka amazu umuntu atatandukanya na Nyakatsi, asaba abaterankunga muri rusange ko bakwiye kugendana n'igihe. Yashimye amazu yubatswe ndetse agaragaza uburambe bwayo ko umuntu ashobora kuyabamo ubuziraherezo kandi asaba abahawe amazu ku yitaho cyane ko batari bafite amacumbi ndetse abasaba ko n'inka bahawe zibasha kubafasha kwikura mu bukene.

End