Abadepite mu Nteko Nshinga Mategeko ny’ Afrika (PAP) bifitanije n’Abaturage mu Muganda

Mumuganda usoza Ukwezi k’Ukwakira ku rwego rw’Akarere umuganda wabereye mu Murenge wa Gikomero ahubatswe umudugudu w’Ikitegererezo (IDP Modal Village) aho Abadepite mu Nteko Nshingamategeko ny’Afurika  bari mu Rwanda bifatanije n’Abaturage bo mu Murenge wa Gikomero mu Muganda usoza Ukwezi k’Ukwakira.

Muruwo muganda hatewe ibiti by’imbuto ziribwa 1500, hatungwanwa ikibanza kingana na 1200 square meters, hanacukurwa imyobo yoguteramo ibiti by’Ishyamba 10,000 ndetse hanakorwa regores ireshya na 100M.

Abayobozi bitabiriye uyu Muganda; Perezida w’Inteko Nshingamategeko ny’Afurika Hon. Roger Nkodo Dang, Perezida wa SENA Rt. Hon, Bernard Makuza, Perezidante w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donatila, Abagize Inteko Nshinga Mategeko Ny‘Afurika, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu prof. Shyaka Anastese, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Sezibera Richard, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Vincent Biruta, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alvera Mukabaramba, Umugaba mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba, Umuyobozi mukuru wa Police y’ u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Mayor w’Umujyi wa Kigali Lord Rwakazina Marie Chantal.

Perezidante w’Inteko umutwe w’Abadepite yasabye  abatuye uwo mudugudu gufata neza ibiti byatewe , ko bagomba kubifata neza kuko nibyera nibo  n’abana babo bizagirira akamaro.

Umuganda washojwe nakanyamuneza abaturage bacinya akadiho,