Amahugurwa ya ba CPCs bagize Irondo ry’umwuga mu Murenge wa Remera yashojwe.

Mu rwego rwo kunoza akazi k’irondo mu Murenge wa Remera taliki ya 9 Ugushyingo 2015 hashojwe amahugurwa ya Community Policing Committees (CPCs) bagera kuli 200   bagize Irondo ry’Umwuga. Mu byo bahuguwemo harimo: Kuzimya inkongi y’umuriro, kurwanya ihohoterwa no kurinda impanuka zo ku mihanda.

Uyu muhango wari witabiriwe na Nyakubahwa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Ndayisaba Fidele, Umuyobozi w’Akarere Mayor w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi ushinzwe fire brigade, n’abayobozi ba Gisirikare mu Karere ka Gasabo hamwe n’Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Remera.

Abahuguwe basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe, barinda umutekano w’Abaturage n’uw’igihugu muri rusange.