Ibyaranze Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Umunsi  Mpuzamahanga w’Umugore  wizihizwa  taliki ya 08 Werurwe buri mwaka . Kuriyi nshuro, mu gihugu cyacu, uyu munsi wijihirijwe ku rwego rw’Umudugudu, ibirori byo kwizihiza uyu munsi  bikaba byarabereye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Rukiri ya II mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo.

 Insanganyamatsiko yuyu mwaka: Umugore ku ruhembe rw’Iterambere

Umushyitsi mukuru muruyu muhango yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. BAYISENGE Jeannette.

Mwijambo rye, Prof. Bayisenge, yashimye cyane intambwe nini imaze guterwa mu bijyanye no kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Iterambere ry’Umurango aho yanashimiye abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare.

Yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho, haracyagaragara ibibazo hirya nohino biramutse bititaweho, byagira ingaruka kw’Iterambere ry’Umuryango.

Mu bibazo byagaragajwe harimo ibi bikurikira: Amakimbirane mu miryango, Imirire mibi ikigaragara mu bana, Isambankwa ry’abana ndetse n’Isuku nkeya mu miryango.

Uyu muyobozi kandi yongeye gushishikariza abagore n’abakobwa kwitabira gahunda yo kwihangira umurimo kuko umubare ukuri hasi cyane ndetse na gahunda za Leta zindi zashyiriweho abanyarwanda muri rusange.

Muruyu muhango kandi haremewe abagore bakora ibikorwa by’Iterambere kandi bibumbiye mu matsinda aho bahawe amashyiga ya Gas izajya ibafasha mu guteka vuba kandi batangije ibidukikije.

Hanatanzwe ubuhamya bw’Umuryango witeje imbere, aho umugore wacuruzaga agataro, ubu nawe amaze kugera kw’iterambere rishimishije abikesha kuba yarize imyuga itandukanye ndetse no kwibumbira mu ma koperative.