Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 kamena 2016, mu Karere ka Gasabo, hashyizwe ibuye fatize ahazubakwa inyubako y’ibiro by’Akarere ijyanye n’igihe. Uwo muhango wayobowe n’Umunyamabaga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mukabaramba Alvera. Akarere ka gasabo ubundi gakorere mu Murenge wa Kacyiru ariko inyubako nshya izaba iri mu murenge wa Remera Akagali ka Rukiri ya II, Umudugudu wa Rebero.
Abandi bashyitsi bakuru bari bari muri uyu muhango ni Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wa LODA, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza hamwe n’abayobozi b’Ingabo na Police.
Umuyobozi w’Akarere yatangije uyu muhango yakira abashyitsi bari aho anasobanura iby’iyi nyubako nshya bitegura gutangira kubaka. Mu ijambo yabagejejeho, yavuze ko iyi nyubako izubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri gusa akomeza avuga ko izatwara amafaranga angana na miriyari enye na milliyoni Magana abiri (4,200,000,000 Frw) y’u Rwanda. Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko nibajya mu nyubako nshya bizabafasha gukora neza banatanga serivisi zinoze kuko bazaba babonye ubwinyagamburiro kandi ko Akarere kazifatanya na LODA kubaka iyi nyubako.
Mu bafashe Ijambo bose ari Umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu cyangwa visi Peresida w’Inama njyanama y’Akarere ka Gasabo bose bashimye cyane ubuyobozi bw’Akarere kubw’iyi nyubako bavuga ko izabafasha gutanga serivisi nziza, kandi bizeza ubufatanye muri byose.
Uyu muhango kandi wasojwe N’ijambo ry’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alvera Mukabaramba aho yatangiye ashimira Akarere kuba kageze kuri iki gikorwa akomeza avuga ko nubwo Gasabo ibonye iki kibanza yari ifite aho ikorera ariko hatajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, ubu bakaba bagiye kubaka inyubako ijyanye n’igihe bikazabafasha gutanga serivisi nziza kandi inoze. Yanakomeje avuga ko Kandi kuba n’umubare w’abakozi b’Akarere wariyongereye aho bavuye kuri 500 ubu bakaba bageze kuri 700 byari bikwiye ko bajya mu nyubako nini ibakwiye. Yashoje asaba Akarere na LODA Kubahiriza igihe n’amasezerano kugira ngo inyubako yuzure ku gihe.