Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Ukwezi kw’Imiyoborere myiza

Mu Karere ka Gasabo, Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’ Umukobwa n’Umugore wo mu cyaro, wakomatanijwe n’umunsi wo gutangiza ukwezi kw’Imiyoborere myiza, Uyu muhango wabereye  mu  Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Akamabuye. Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti: "Twubake u Rwanda Twifuza, duteza imbere Imiyoborere myiza twita k’Umuryango”

Umurenge wa Gatsata ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Gasabo, uhana imbibi n’Imirenge ya Jabana, Jali na Gisozi ukaba ugizwe n’Utugali dutatu ( 3) n’Imidugudu mirongo Itatu n’Icyenda (39).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo Murenge Madamu Urujeni Gertrude, yatangiye ashimira kuba Akarere karahisemo Umurenge wabo kuba ariho hizihirizwa uyu munsi. Yakomeje ashimira Akarere kuba karatuje abaturage b'uwo murenge bari batuye mu manegeka bakabaha amazu mu mudugudu w’Icyitegererezo no kuba barabubakiye Inzu mberabyombi  ubu bakaba bafite aho basezeranyiriza abantu ndetse bafite n'amazi meza.

Muri uwo muhango kandi inama y'Abagore ku rwego rw’Umurenge bagaragaje ibyagenzweho mu mihigo y'umwaka w'ingengo y'imari 2016-2017 banahiga imihigo y'umwaka w'ingengo y'imari 2017-2018 Imbere ya Perezidante w’Inama y’Abagore ku rwego rw’Akarere akaba n’Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rwamulangwa Stephen, yashimye cyane abaturage b’Umurenge wa Gatsata uruhare bagize mu matora ya Perezida wa Repuburika.

Bwana Rwamulangwa Stephen, yasabye Abakozi b’Umurenge ndetse n’Akarere gutanga serevisi nziza kandi inoze, kwirinda ruswa kuko icyakorwa cyose ariko abantu badakora ibikwiye byaba ari impfabusa.

Uyu muyobozi yongeye kwibutsa abaturage ko bafite nabo inshingano zo gutanga amakuru aho bitagenda  neza ariko banavuge n’ibigenda kuko birahari.

Umutekano nawo nk’inkingi ya byose yabasabye gushyigikira Irondo ry’Umwuga no gutanga amakuru ku nzego z’Umutekano nk'Ingabo na Polisi.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango akaba na Perezidante w’Inama y’abagore ku rwego rw’Akarere, yashimiye abagore bo mu Murenge wa Gatsata ku mihigo besheje neza anabasaba gukora ibarura ry’abagore bacuruza agataro muri uwo murenge, abana batwaye inda zitateganijwe hamwe no gukomeza gukora ubukangurambaga  ku isuku.