Akarere ka Gasabo mu rugamba rwo kuvugurura ubuhinzi

Muri gahunda  yo gukangurira Abanyarwanda kwihaza mu biribwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buri mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo babashishikariza  guhinga kinyamwuga  kugirango bashobore guhangana n’ikibazo cy’inzara.

Kugirango ubu bukangurambaga bushobore kugira imbaraga kandi ikagera henshi, ubuyobozi bw’Akarere bwabanje kuganiriza ibyiciro byiganjemo abayobozi b’ingeri zose. 

Mu batumiwe muri ibi biganiro harimo : Abayobozi b’Imidugudu, abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge, abafashamyumvire mu buhinzi,  abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari, Biro z’Inama Njyanama mu Mirenge n’Utugari, Abahinzi b’intangarugero, Abahagarariye abikorera hamwe n’ Inzego z’Umutekano zose kuva ku tugari kugeza ku Karere.

Aba bayobozi basobanuriwe impamvu nyamukuru y’iyi nama banabasaba kubyitaho kuko nibo bazabishyira mu bikorwa.

Impamvu nyamukuru y’ibi biganiro byari ukugira ngo nk’abayobozi babanze babyunve kandi babigire ibyabo noneho nabo bashobore kubiganiriza no kubyumvisha abo bayobora.

Kubera ko ubu usanga abantu benshi imihingire yabo itari iya kinyamwuga, usanga ahenshi insina zarapfuye zidafite icyo zibamariye kandi bagahinze urutoki rwiza rya kijyambere bagashobora kurya no gusagurira isoko.

Banibukijwe ko kera abantu bahingaga ibigori basarura nyuma bakabika imbuto zizaterwa ubutaha ariko ubu ntibikibaho ahubwo bituma Leta itumiza imbuto y’ibigori hanze ihingwa rimwe gusa ibyo bigatuma Igihugu gikomeza gutanga amafaranga menshi buri mwaka.

Abayobozi basabye abitabiriye inama gusubira ku muco wa kera kandi nk’uko abanyarwanda basanzwe bishakamo ibisubizo, basabwe gusubira inyuma bagashishikariza abo bayobora  kubyumva no kubigira ibyabo.

Nyuma y’ibiganiro hemejwe ko hagiye gukurikiraho igenzura, ry’aho bazajya bajya mu mirenge bareba aho ibikorwa by’ubuhinzi bimaze kugera kugeza igihe bigeze ku rwego Akarere kishimiye.