Abatishoboye bo mu Murenge wa Ndera bagabiwe Inka barihirwa n’ubwisungane mu kwivuza

Taliki ya 03 Nzeri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo habaye Umuhango wo koroza Abaturage batishoboye batanu( 5) ndetse banarihira ubwisungane mu kwivuza Imiryango mirongo itanu (50) igizwe n’Abantu 252. Ibi bikaba byarakozwe n’Itorero "The African Mission Canada" ku bufatanye na "Redeemed Christian Church of God Rwanda".

Aba batishoboye bafashijwe batoranijwe hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe barimo, hanyuma hanakoreshwa uburyo bwo gutombora kugira ngo bashobore guhabwa Inka.

Mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye uwo muhango hari; Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Umuyobozi wa African Mission Canada, Uhagarariye Redeemed Christian Church of God Rwanda.

Inka zatanzwe zifite agaciro ka miriyoni imwe n’igice( 1,500,000 ) naho ubwisungane mu kwivuza bungana n’Amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu na bitandatu (756,000).

Uwari uhagarariye the African Mission of Canada Pastor Shola Alabi, yatangiye ashimira Ubuyobozi n’Abaturage bo mu Murenge wa Ndera kuba babakiriye mu Murenge wabo. Yakomeje asobanura ko uyu Muryango ukorera mu bihugu bya East Africa uko ari bitanu. Pastor Shola Alabi yavuze ko bahisemo gufasha batanga Inka banarihira ubwisungane mu kwivuza kubera ko Inka babonaga zifatiye runini abaturage mu kubaha amata n’ifumbire.

Nubwo Iri torero ryatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, bakoraga akazi k’ivugabutumwa gusa akaba aribwo bwa mbere batangiye ibikorwa by’ubugiraneza bafasha abatishoboye, kandi bavuze ko bagomba gukomeza ubufatanye n’Akarere ka Gasabo.

Uwavuze mw’izina ry’abagenerwabikorwa, yashimye cyane ku nka bahawe ko bagiye kunywa amata bakabona n’Ifumbire.

Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Laguida Nyirabahire yashimiye abafatanyabikorwa ko ibyo bavuze babishyize mu bikorwa, anasaba abahawe Inka kuzifata neza kugirango ikigamijwe kizagerweho.