Akarere ka Gasabo katangije Ukwezi kw’Imiyoborere myiza

Ukwezi kw’imiyoborere myiza ni igikorwa ngarukamwaka, mu gihugu hose cyatangiye muri uku kwezi k’Ugushyingo. Ni muri urwo rwego mu Karere ka Gasabo Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen yifatanije n’Abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu kwizihiza uyu munsi.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza ni igihe cyiza cy’ubuyobozi bwegera Abaturage, akaba ari n’igihe cyo gukemura ibibazo nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga: “Gukemura Ibibazo by’Abaturage Ishingiro y’Imiyoborere myiza”.

Mu gutangiza ukwezi kw’Imiyoborere myiza, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangije uyu munsi ataha isoko n’Ishuri byubakiwe abatuye mu Murenge wa Nduba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yasabye abaturage gukoresha neza icyi gihe cyashyizweho begera ubuyobozi kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa se babihe umurongo byakemukiramo. Yakomeje abwira abaturage ko bagomba kumenya ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira bwabo.

Yabwiye Abaturage ba Nduba ko niba hari Igihugu gifite umutekano usesuye ari U Rwanda abasaba kudaha umwanya abababeshya ko nta mutekeano n’ibindi bihuha byose kuko Abanyarwanda barahunze bihagije. Yagize ati: “Igihugu cy’uRwanda ni igihugu gifite umutekano uhagije n’Abanyamahanga barabihamya kandi si ubwa mbere igihugu cyacu kiijya mu matora kandi yose yagenze neza”.

Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, Abaturage barakangurirwa kwita kw’isuku cyane, gushishikariza abaturage kwita ku mirire myiza, “mituelle de sante” kuri buri muturage kugira ngo  bashobore kugira ubuzima bwiza, Kwizigamira( igiceri program) aho bibukijwe ko no kuva kera hose Abanyarwanda bahingaga bagahunika, utarahunikaga inzara ikaba yaramwicaga.

Yakomeje ababwira ko nubwo ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiriye muri Nduba, ubuyobozi buzazenguruka Imirenge  yose igize Akarere ka Gasabo.