Abadepite bo gihugu cya Kenya bari mu rugendoshuri basuye Gasabo

Nk'uko bimaze kugaragara mu bintu byinshi bitandukanye, u Rwanda rumaze kuba intanga rugero mw’Iterambere ryihuse. Intumwa za rubanda zo Gihugu cya Kenya zaje mu rugendo shuri  bamaze icyumweru mu gihugu cyacu bigira ku Rwanda ku byo rumaze kugeraho.

Bakigera ku Karere ka Gasabo, bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Nyakubahwa Rwamulangwa Stephen, wabahaye ikaze akanabasobanurira uko Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zubakitse. Yakomeje anababwira uko Akarere gakora nuko gakorana n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Ibindi  bifuzaga kumenya cyane ni ibikorwa bimwe nk’Imiturire uko iteye nuko ikorwa muri Gasabo(urbanization) hamwe nuko imyanda ikusanywa ikanatunganywa (Solid waste management). Aba bashyitsi basobanuriwe uburyo, imyanda ikusanywa mu ngo, uko abantu batanga amafaranga bakurikije ibyiciro by’ubudehe babamo, ibyo byose byarabatangaje ariko bavuga ko bagiye kubigerageza kubyigisha iwabo.

Abo Badepite bashimye cyane u Rwanda bavuga ko ibikorwa by’uRwanda byivugira kuva ku mupaka ukinjira,  n’ahandi hose bashoboye gusura hameze neza. Bavuze ko ari ibintu byiza cyane kandi binashimishije kubona aho u Rwanda ruvuye naho rugeze.