Komisiyo y'Imiyoborere Myiza mu muryango RPF yasuye Akarere ka Gasabo

Kuri uyu wa kane tariki ya 05 Gashyantare 2015 saa tatu (9h00) za mu gitondo, Komisiyo  y'Umuryango wa RPF muri Gasabo iyobowe na Dr. Cyprien Niyomugabo yasuye Ibiro by'Ubutaka (One Stop Center) by'Akarere mu rwego rwo kugenzura imikorere n'imitangire ya serivise muri ibyo biro.

Komisiyo yanaganirije abaturage basaba serivisi aho bagaragaje ko basigaye bahabwa serivisi nziza  muri ibi biro by'ubutaka kenshi byagiye bivugwamo imikorere idahwitse. Komisiyo yatanze inama yo gukomeza guhindura imikorere, kugira ngo abaturage bahabwe serivise inoze kandi yihuse, hakirindwa ruswa ndetse n'ikimenyane. Ku ruhande rw'abakozi bo mu biro by'ubutaka, bemeye ko bagiye kuvugurura imikorere yabo. Komisiyo yababwiye ko izakomeza kugenzura imikorere n'imitangire ya serivisi. Iyo Komisiyo kandi yasuye serivisi za Notariat n'imiyoboreye myiza naho bagamije gushishikariza abakozi gutanga serivisi nziza.

Mu gusoza uruzinduko rwabo, abagize Komisiyo y'imiyoborere myiza mu muryango  wa RPF mu karere ka Gasabo, bavuze ko bagiye gukora raporo y'uruzinduko bakoreye mu karere ka Gasabo kandi biyemeza gukora ubuvugizi kugira ngo abakozi bahabwe ubushobozi bubafasha kurangiza neza inshingano zabo.

 End