Inama nyunguranabitekerezo n'abayobozi b'Amadini

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2018, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’Abayobozi b’Amadini n’amatorero akorere mu Karere, bareba uko ibikorwa byabo byakorwa neza byubahirije amategeko  kandi ntawe bibangamiye.

Umuyobozi w’Akarere yatangiye ashimira abitabiriye ubutumire, anabashimira uruhare bagira mu gufasha imitima ya benshi.

Ariko yababwiye ko kugirango ibikorwa byabo bishobore kugenda neza, bagomba kubahiriza amategeko yaba ajyanye n’imiturire hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyangwa ajyanye n’ibindi byangombwa byose bisabwa kugirango umuntu ashobore gushinga itorero mu Rwanda bitangwa n’inzego zitandukanye abatabyujuje bakimurwa bagatuzwa ahandi.

Ibi byose bije nyuma yo kubona ko amadini n’amatorero harimo akajagari kenshi kandi bikaba byagira ingaruka ku mutekano w’abanyarwanda benshi baturanye nazo.

Kubera impamvu nyinshi zitandukanye zagaragajwe muri iyo nama, abayobozi b’amadini n’amatorero bongeye kwibutswa ibyangombwa bisabwa kugirango umuntu ashobore gushinga itorero. Ku kibazo cy’ibyangombwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yasobanuye ko hari igihe usanga urusengero rukuru (mother church) rufite ibyangombwa ariko izindi nsengero zirushamikiyeho ugasanga nta byangombwa zifite , ibyo byose bigomba kwitabwaho.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, inama yemeje abagomba kuba bari muri team y’ubugenzuzi n’abayigize ku rwego rw’Umurenge hanyuma Akarere ko kakunganira. Abagize iyi team y’ubugenzuzi ni; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Umukozi ushinzwe imiturire/ ubutaka, Umukozi ishinzwe isuku, ushinzwe imibereho myiza, Inzego z’umutekano, abagize agashami ka JADF, Abayobozi ba Forum y’Amadini n’Amatorero.

Igenzura rigomba gutangira ku wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2018.