Mu gutangiza Army week muri Gasabo hafashwe ingamba zo kubaka bajya hejuru

Mu Karere ka Gasabo  mu Murenge wa Kinyinya kuri GS Kagugu hatangijwe ku mugaragaro gahunda y’Ingabo mwiterambere ry’abatutage (RDF Citizen Outreach Program) aho Ingabo n’abaturage bafatanije kubaka ibyumba by’amashuri cumi na bibiri (12) mu buryo bwa “etage” mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka ndetse n’ubwiherero 12. Iki gikorwa kizakemura ikibazo cy’ubucucike bukabije buri kuri iri shuri.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Isaac Munyakazi. Uyu muganda kandi witabiriwe n’Umuyobozi w'agateganyo w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Iburasirazuba( 1st Division Commander) Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Umuyobozi wa Police  mu Karere n'abandi batandukanye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko Umuyobozi w’Akarere yabagejejeho ikibazo cy’ubucucike buri muri GS Kagugu none ubu bakaba baje gukemura icyo kikibazo muri iki gihe, yababwiye ko kubera ko barimo gukorana n'abantu badasanzwe aribo Ngabo z’Igihugu bazabigeraho mu gihe gito. Yasabye ababyeyi kubungabunga ibikorwa byiza birimo gukorerwa hano  kuko ari abana babo bazabyungukiramo.

Muri iri shuri kandi hanafunguwe icyumba cy’umwana w’Umukobwa cyiza gifite ibyangombwa byose, ubudasa bw'iri shuri nkuko Dr. Isaac Munyakazi yabivuze, nuko batekereje no gukora icyumba cy’umwana w’Umuhungu kuko ngo umwana w’Umuhungu nawe ni umwana nkundi.