Gahunda y'Igiceri porogaramu yateje imbere abaturage bo mu Murenge wa Nduba

Nk’uko bisanzwe taliki ya 08 Werurwe n’umunsi ngarukamwaka wahariwe Umugore. Uyu mwaka uwo munsi ku rwego rw’Igihugu  wizihirijwe mu Murenge wa Nduba Akarere ka Gasabo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twimakaze ihame ry’uburinganire, turushaho guteza imbere umugore”.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Nyakubahwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa. Mu ijambo rye yashimye cyane uruhare mu iterambere  umugore n’umukobwa bamaze kugeraho nubwo ntawavuga ko buri mugore mu Rwanda amaze gutera imbere, ariko ko hari byinshi bimaze kugerwaho. Ati: “Ubu abagore benshi bashobora kwigurira umwenda cyangwa icyo bakenera cyose batabanje gusaba abagabo”. Nyakubahwa Minisitiri yagarutse ku kibazo cy’abana bo mu muhanda, aho yasabye muri wese gukora inshingano ze nk’umubyeyi  cyangwa n’abayobozi kandi buri wese utazajya yubahiriza inshingano akajya abibazwa. Si ibyo gusa ariko kuko yanashimangiye cyane ku kibazo cy’Abana bafatwa ku ngufu, aho yavuze ko igihe kigeze ko habaho ibihano ku bantu bafata abana ku ngufu, kuko barigishijwe  bihagije kandi abamva bakagombye kuba barumvise.

Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashimye cyane kuba ku rwego rw’Igihugu barahisemo ko umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wizihirizwa mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba.

Muri uwo muhango hamuritswe ibikorwa byinshi byakozwe n’abagore, bigaragaza ko umugore nawe ashoboye,  Umugore asigaye azi kwizigamira urugero rwiza ni abagore bo mu Murernge wa   Nduba aho bizigamiye muri gahunda y’Igiceri programu kandi hari aho bimaze kubageza kuko iyo Umugore ateye Imbere n’umuryango muri rusange  utera imbere.

Mukamuhizi Pelagie ari kumwe n’umugabo we batanze ubuhamya bw'aho kwizigamira byabakuye naho bibagejeje mbere yuko batangira gahunda yo kwizigamira muri gahunda y'igiceri programu. Mbere bahingiraga abandi kugirango bashobore  kubona icyo barya ariko ubu bageze ku rwego rw'aho nabo basigaye batanga akazi ku bandi.  

Mu rwego rwo gufasha abandi  kwiteza imbere, Akarere ka Gasabo karemeye abantu ba batandatu (6) babaha inka zo korora kugira ngo bashobore  kubona amata n’ifumbire.