Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gasabo mu bikorwa ndetse n’Inshingano zo kubungabunga umutekano bafite bongeyeho gukora ibikorwa bihindura Imibereho Myiza y’Abaturage, aho buri mwaka bakora igikorwa gihindura ubuzima bw’Abaturage;
Abatuye Umudugudu wa Bisenga Akagari ka Bisenga mu Murenge wa Rusororo, barashimira igikorwa cyiza urwego rwa DASSO y’Akarere ka Gasabo bakoze bubakira umukecuru w’Imyaka 87 ubana n’ubumuga utagiraga aho kuba.
Mu myaka ishize bakoze ibikorwa birimo; kurihira Mutual abatishoboye, kuremera abaturage
Uyu mwaka bakaba batangiye igikorwa cyo kubakira umwe mu batishoboye.
Ikibazo cy’uyu mubyeyi cyamenyekanye ubwo hakorwaga ubugenzuzi mu myubakire hagenzurwa abantu bubatse Akajagari, hanyuma baza kugera aho uyu mu Mukecuru yaratuye mu nzu imeze nabi yubakishije ibiti iri hafi kumugwira, n’uko bamuhitamo ko ariwe uzubakirwa uyu mwaka.
Uyu mubyeyi DASSO yiyemeje kumwubakira inzu yuzuye kandi irimo ibikoresho byose, aho izaba ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 3.5 na 4 kandi ikazaba yarangiye bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2020.
DASSO n’urwego rwashyizweho kugirango rwunganire Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano ndetse no gufatanya n’izindi nzego z’Umutekano mu mugucunga umutekano w’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Bwana NDIRIMA Patrick umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gasabo yasabye abaturage kugirira icyizere Urwego rwa DASSO no kutitirira amakosa yakozwe n’umwe muri bo urwego. Akaba asaba abaturage gukomeza ubufatanye mukwiyubakira Igihugu.