Gasabo: Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kubufatanye RALGA bahuguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’Abajyanama” gushyira umuturage ku isonga

Mu nama y’iminsi ibiri yateguwe na RALGA (Rwanda Association of Local Government Authority), abayobozi b’Utugali, Imirenge ndetse na Njyanama ku mpande zombi barahugurwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, Umuturage ku isonga”.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen RWAMURANGWA yasabye aba bayobozi kugerageza kuvugurura imikorere, imyumvire n’imyitwarire mu kazi kabo ka buri munsi, byose ari uguha serivisi nziza umuturage ashinzwe.

S/G Ladislas NGENDAHIMANA umuyobozi mukuru wa RALGA, yavuze ko iyi gahunda ije gukemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi ku nzego z’ibanze, ngo kuko abaturage aribo bagomba gushyirwa ku isonga muri gahunda zose ziteganywa na Leta.

NGENDAHIMANA kandi yongeyeho ko iyi gahunga izakomereza mu Turere twose tw’u Rwanda, ahao nyuma ya Gasabo hazakurikiraho Nyarugenge, Kicukiro bakomereze no mu zindi Ntara.

Mu gushaka kumenya neza imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, twagerageje kuvugana na bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge igize Gasabo maze hafi ya bose mubo twavuganye, badutangariza ko kubihakana byaba ari ukwigiza nkana…, ariko ngo ibintu bigenda bihinduka buhoro buhoro.

Aba bayobozi b’izibanze, bagiye bahabwa amahurwa mu byiciro bitandukanye aho by’imwihariko bahuguwe n’abasanzwe ari abayobozi babo baturutse ku rwego rw’Akarere aribo; Uhereye k’Umuyobozi w’Akarere, Abayobozi bungirije. Umunyamabanga nshingwa Bikorwa hamwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange.

Ni ibiganiro byanagarukaga ku ngero nyinshi bakuye mu mwiherero/Itorero baherutse kugirira i Gabiro bari kumwe n’Umukuru w’igihugu.

Mu ijmbo risoza aya mahugurwa, abayobozi bombi uwa RALGA n’uw’Akarere, bashimiye imyitwarire yaranze iyi minsi ibiri, maze banasaba gushyira mu bikorwa ibyo bigiye aha kandi vuba.

Tubibutse ko impumbero nyamukuru RALGA yifuza ku bayobozi b’inzego zibanze, ari ugushyira umuturage ku isonga, hakavugururwa cyane Imitekerereze, Imikorere n’Imyitwarire ku bayobozi.