Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yateranye

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2016, inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yateranye isoza manda yabo ibera mu cyumba cy’Inama cya Sports View Hotel. Iyi Nama yafunguwe kandi inayoborwa na Perezida wayo Bwana Munyentwali Alfred. Nkuko bimeze n’ahandi hose mu Gihugu, abayobozi bo mu nzego z’ibanze bararangiza manda yabo taliki ya 29 Mutarama 2016. Ni muri urwo rwego Inama Njyanama, yateranye kugira ngo yige ku ngingo zimwe na zimwe zigomba gufatwa ho ibyemezo na Njyanama mbere yuko irangiza manda yayo.

Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yabanje gusoma no kwemeza inyandikomvugo y’Inama yateranye  ku wa 11 Ukuboza 2015. Hanyuma yemeza ibi bikurikira:

Umushinga w’ingingo y’Imari y’Akarere ivuguruye  y’umwaka wa 2015-2016, Umushinga wa gahunda y’itangwa ry’amasoko y’Akarere ivuguruye ya 2015-2016 hamwe n’Umushinga wa DDP2 y’Akarere ivuguruye.

Mu bindi baganiriyeho, harimo gusuzuma aho Imihigo y’Akarere y’Umwaka wa 2015-2016 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Njyanama yarangije ashimira abo bakoranye ku bwitange bagize mu kazi bakoraga, anashimira n’Abakozi b’Akarere bafatanije mu kunoza akazi bari bashinzwe. Abajyanama bashoje Inama bafata ifoto y’urwibutso.