Abagize Njyanama z'Imirenge barahiye

Nk’uko mu Gihugu hose abaturage bari muri gahunda yo kwitorera abayobozi bo mu nzego z’ibanze, mu Karere ka Gasabo taliki ya 16 Gashyantare 2016, abatorewe umwanya w’Ubujyanama ku rwego rw’Umurenge barahiriye imbere y’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.

Bamaze kurahira, uwari uhagarariye komisiyo y’Amatora  yabayoboye mubgikorwa cyo gutora biro ya Njyanama. Yababwiye ko kimwe n’andi matora, umuntu ashobora kwiyamamaza cyangwa akamamazwa na mugenzi we, yanababwiye ko iyo umukandida ari umwe rukumbi agomba kugeza byibuze amajwi 51%, iyo atageze amatora asubirwamo. Biro igizwe na; Perezida w’Inama Njyanama, Visi peresida hamwe n’Umunyamabanga.

Abo bayobozi bamaze gutorwa bagejeje kubari baraho, imigabo n’imigambi bafitiye Imirenge bagiye kubera abajyanama. Urugero nko mu murenge wa Gisozi, uwatorewe kuba watorewe kuyobora  Inama Njyanama  y’uwo murenge, Bwana Maniriho Alex watowe n’amajwi 15 kuri 16, yasabye abajyanama bagenzi be ubufatanye mu kazi bamaze kurahirira, Ababwira ko kuza mu nama  atari ukuza kwicara ahubwo ari ukuza ugatanga ibitekerezo byubaka, kujya baganira n’abaturage babatumye kugirango bashobore kumenya ibibazo bahura nabyo. Uyu muyobozi yakomeje anabakangurira kujya bitabira gahunda za Leta nk’Umuganda kugirango barusheho kumenyena n’ababatumye.

Mu Murenge wa Kinyinya, bwana Muhayimana Charles watorewe kuyobora  Inama Njyanama  y’uwo Murenge, nawe yashimye abamugiriye icyizere anabizeza ko atazabatenguha cyane cyane ko nawe akazi k’Ubujyanama agakunda kandi akaba afitemo uburambe. Yabwiye Abajyanama bagenzi be ko mu rwego rwo kwegera abaturage kugirango bashobore kumenya neza ibibazo bahura nabyo, inama zose zisanzwe zizajya zikorerwa mu Tugari, keretse Inama zidasanzwe nizo zizajya zikorerwa k’Umurenge.

Yakira indahiro z’Abajyanama Umuyobozi w’Akarere by’agateganyo, Bwana Ingabire Augustin, yashimiye abatowe anababwira ko ukirikije imigabo n’imigambi bafite, nihabaho ubufatanye bwa buri wese akazi kabo kazagenda neza. Uyu muyobozi yakomeje abibutsa ko akazi kabo ari ukujya inama atari ukwivanga mu kazi k’abatekenisiye. Yakomeje abamara impungenge  ko abagiye muri njyanama bwa mbere batagomba kugira impungenge kubera ko hari amahugurwa abateganyirijwe kugirango bose bashobore kumva akazi kabo kimwe.