Kuvugisha Ukuri nibyo bizatuma Ubumwe n’Ubwiyunge bugerwaho

Taliki ya 28 Kamena 2018, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hateraniye Ihuriro ry’Abagize Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere bari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo Bishop Rucyahana John akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge  rihuza abahoze ari Abayobozi kuva 19/07/1994 bakiri mu buyobozi kugeza uyu munsi.

Mbere yuko Inama itangira, abagize Komisiyo babanje guhurira mu Kagari ka Kabuga ya I ahabonetse  Imibiri  y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu rwego rwo kuganiriza abaturage no kugirango hafatwe ingamba zo gukangurira abaturage gutanga amakuru ku mibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iri hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ndetse no mu Gihugu muri rusange.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashimiye buri wese kuba yitabiriye iri huriro, ariko anasaba buri wese gukomera ku bumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Umuyobozi wa Komosiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop Rucyahana, nawe yakomeje yerekana zimwe mu mbogamizi zituma Ubumwe n’Ubwiyunge butagerwaho nk'uko byifunzwa.

Yavuze ko hakiri Imanza za Gacaca zitararangira, Kugarazaza aho Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho iherereye kugirango ishyingurwe mu cyubahiro, gusubiza mu buzima busanzwe abafungwa bagiye gufungurwa. Ibyo byose bituma inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge idindira cyangwa ntibigerweho neza.

Bishop Rucyahana yashoje asaba abantu bose kuvugisha ukuri ku byabaye mu Rwanda kuko ukuri niko kuzatuma inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge  igerwaho.