Ubuyobozi bw’Akarereka Gasabo bwashyikirijwe urufunguzo rw’inzu izajya ifasha kwakira abarwayi

Taliki ya  28 Gicurasi, mu Murenge wa Kinyinya Akagari ka Murama Umudugudu wa Rusenyi habereye umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo  inzu izifashishwa n’ikigo Nderabuzima cya Kinyinya mu gufasha cyangwa kwakira abarwayi cyane abafite indwra zitandura nka Cancer.

Iyi nzu yasanywe n’umufatanyabikorwa witwa Rotary Club of Kigali Virunga wayishyikirije Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa Madam UMWALI Pauline

Inzu yasanywe ifite ibyumba 9 n’ibitanda by’abarwayi 25 byose , Imirimo yakozwe yose iffite agaciro ka Milllion.51(51M)

Umuyobozi Nshingwa bikorwa w’Akarere yasahimye cyane Rotary Club of Kigali Virunga, ku gikorwa kiza nkakiriya kizafasaha abantu bose bazajya bagana ubuvuzi kugirango bashobore kubaho batekanye.

Rotary Club n’umuryango mpuzamahanga agashami kayo ka Kigali niko kitwa Rotary Club of Kigali Virunga, irishami rero subwambere bakora igikorwa gifasha abaturage mu Karere ka Gasabo, kuko nikindi gihe bigeza bafasaha mu gutera ibiti by’imbuto mu Mudugudu w’Ikitegerereza wa Rudakabukirwa mu Murenge wa Gikomero.

Kandi kindi nuko atarubwanyuma bakoranye n’Akarere ka Gasabo