Inyubako nshya y’Umurenge wa Kimihurura yatashywe ku mugaragaro

Ku gicamunsi cyo ku wa 30 Ukuboza 2015, nibwo Abaturage bo mu Murenge wa Kimihurura bari bateranye bishimira gutaha inyubako nshya y’Umurenge wabo.

Umuhango wo gutaha inyubako y’Umurenge wayobowe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungiije ushinzwe ubukungu Mr. Raymond chretien Mberabahizi. Nyuma yo gufungura ku mugaragaro, abashyitsi batemberejwe mu nyubako nshya kugira ngo barebe ubwiza bwayo. Abarinaho basusurukijwe n’itorero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatekereje kububakira inyubako nziza cyane kandi ijyanye n’icyerekezo   anabizeza ko mw’izina ry’Abakozi b’Umurenge ko bagiye guharanira gutanga serivise nziza ku babagana bose.

Iyi nyubako nziza kandi ijyanye n’igihe, irangiye itwaye akayabo ka miliyoni Magana atatu na mirongi inani (380,000,000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uwo muhango, ubuyobozi bw’Umurenge bwatanze “certificates” z’ishimwe abaturage bamwe bakoze ibikorwa byiza bitandukanye badahwema gufasha Umurenge. Muri abo bashimwe hari abahawe ishimwe ry’Umurinzi w’Igihango. Abo ni Mirenge John yatoranijwe n’abaturage ba Kimihurura kubera ibikorwa by’indashyikirwa akorera abaturage b’uwo Murenge. Urugero, yafashije mu gikorwa cyo kwegereza abaturage amazi n’umuriro. Uwimbabazi Chantal we yafashije gutanga amakuru no gushishikariza abandi gutanga amakuru muri Gacaca.

Perezida wa njyanama y’Umurenge wa Kimihurura nawe yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kubera gahunda nyinshi babiyambazamo kandi bakabafasha, yashimye cyane ibikorwa remezo bimaze kugera mu Murenge wa Kimihurura,ariko anasaba nk’aho imihanda itaragera ko babafasha naho ikahagera kuko aho umuhanda wa kaburimbo ugeze, ibikorwa bihari bigira agaciro n’akajagari kakahacika.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Rwamulangwa Stephen wahageze atinze kubera izindi nshingano, yatangiye yisegura ku bari aho kubera ko akazi kenshi kamufashe akahagera atinze. Yashimye cyane abaturage ba Kimihurura kubera ko baba hafi ubuyobozi kandi  bakitabira gahunda za Leta. Yavuze ko akunda kunyura muri Kimihurura mu masaha ya nijoro, ariko icyo akunda kubona nuko abakora akazi k’irondo bagakora neza.

Yakomeje abwira abari aho ko umuntu wa mbere ugomba gushimirwa ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda we uhora atwigisha gukoresha bike tukabibyaza byinshi. Yababwiye ko amafaranga yubatse inyubako nk’iyi ari amafaranga aturuka mu misoro yabo. Iyo biza kuba nka kera, yakabaye yurubatswe n’inkunga y’amahanga, ariko ubu byose bikorwa n’imisoro yanyu. Yababwiye ko inyubako nkiyi ahubwo yatinze kubakwa. Umuhango washojwe n’Ubusabane aho abaturage basangiye ndetse baranaganira.