Mu Murenge wa Bumbogo biteguye gutura hakurikijwe Igishushanyo Mbonera

Mu rwego  rwo gukemura ibibazo by’imiturire no guca Imyubakire y’Akajagari, Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nzeri 2015 Ubuyobozi  bw’Akarere ka Gasabo buri muri gahunda yo gushishikariza abaturage uburyo bwiza bwo kubaka hakurikijwe Igishushanyo mbonera cyagenwe.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushizwe Ubukungu ari kumwe n’Ushizwe Imibereho Myiza y’Abaturage, baganiriye n’Abaturge bo mu Murenge wa Bumbogo mu Tugari twa Musave na Kinyaga babereka ibyiza biri mu gutura hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Nyakubahwa Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Raymond Mberabahizi yakomeje ababwira ko iyo Abantu batuye hamwe byoroha cyane kugezwaho ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi ndetse n’Imihanda.  

Ikindi abanyabumbogo bishimiye ni kubijyanye n’Ikorwa ry’imihanda, aho yababwiye ko aho bizagaragara ko Umuhanda unyura mu butaka  bw’Umuntu bugashira, Komite ishinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyombonera ifatanije  n’Ubuyobozi bw’Umurenge bazagena agaciro k’ubwo butaka hanyuma buri wese ufite ikibanza gikora kuri uwo muhanda azajya atanga amafaranga mu rwego rwo gufasha wa wundi umuhanda watwaye ubutaka bwe.

Igishyushanyo mbonera cy’imiturire  cyagejejwe ku banyabumbogo, kirimo ibice bitatu, aho nibura buri wese n’ubushobozi bwe afite aho yisanga. Ariko basabwe mu kubaka ko buri wese asabwe gukurikiza Inzu yagenwe muri ako gace. N’ubwo ubushobozi bwaba budakunda, bakubaka uko ashoboye akazagenda yongeraho uko ubushobozi bubonetse.

Ibyo byose Abanyabumbogo barabyishimiye kandi bizeza ubuyobozi ko bagiye kubishyira mu bikorwa.

Ikindi cyaganiriweho, ni Ubwisungane mu kwivuza, aho abaturage basabwe kwitabira Ubwisungane mu kwivuza kandi Abayobozi b’Utugari basabwa gukurikirana buri wese bagenda urugo ku rugo.  Banabwiwe ibyiza by’Igiceri program.