Umurenge wa Kimihurura wabaye uwa mbere mu kwesa Imihigo 2016-2017

Nkuko bisanzwe bigenda,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose uko ari cumi n’itanu (15) igize Akarere ka Gasabo bahiguye  Imihigo y'umwaka w'ingengo y'imari 2016-2017  imbere y’Umuyobozi w’Akarere.

Mu isuzuma ry’Imihigo uko yashyizwe mu bikorwa cyangwa yeshejwe, Imirenge itatu ya mbere yarahembwe, Umurenge wa mbere wabaye Kimihurura, wahawe igikombe ( trophy) na cheque y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bagana Atanu ( 500,000 fw), Umurenge wa Kabiri wabaye Remera hakurikiraho Gatsata nabo bahawe Ibikombe by’ishimwe.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa kandi banahize Imihigo y'umwaka w'ingengo y'imar 2017-2018 imbere y’Inama Njyanama y’Akarere hamwe n'abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango.

Abayobozi b’Imirenge kandi beretswe ibyagendeweho mu gutanga amanota cyangwa se hakorwa isuzumwa ry’Imihigo mu rwego rwo kubafasha kugirango batazongera gukora amakosa amwe nk'ayakozwe umwaka ishize.