Imiryango Mirongine y’abatishoboye yahawe icumbi

Imiryango irenga 40 yatujwe mu nzu z’ikitegererezo Mu mvura itari yoroshye yo kuri uyu wa 6 Werurwe 2019, mu Murenge wa Gikomero ho mu Karere ka Gasabo hamuritswe inzu zigenewe gutuzwamo abatishoboye baturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo uko ari 15.

Ni amazu yubatswe, ni ku kiciro cya  kabiri,( phase 2) Mu kiciro cyambere, hubatswe amazu  mu buryo abubatsi bita ‘four in one’ bivuze ko iba ari inzu imwe ifite ubushobozi bwo kwakira imiryango ine kandi igatura nta muryango ubangamiye undi.

Naho aya mu kiciro cya kabiri (phase 2) arinayo yatujwemo abantu yubatse mu buryo bwa ‘eight in one’ aya yo ashobora kwakira imiryango umunani kandi ituye neza ntawe ubangamiwe mu buryo ubwo aribwo bwose. Hubatswe amazu Atanu ( 5) ya Eight in one muburyo bugeretse  (etage) azatuza Imiryango Mirongine (40 famillies)

Amurikirwa ayo mazu ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetse bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage  Dr MUKABARAMBA Alvera, yagaragaje ko anyuzwe n’iki gikorwa maze ahera ko asaba abagenerwabikorwa ko uburambe aya mazu azagira, ari bo ubwabo babufite mu nshingano.

Nyuma yo gutuzwa muri aya mazu, Ubuyobozi bw’Akarere bwasanze ko ari ngombwa kubashakira ikibatunga mu gihe bataramenyera, maze mu minsi ya mbere Akarere kakajya babashakira uburyo babaho, ndetse banabafasha kubigira imishinga yabateza imbere.

Aha kandi Akarere kanabahaye ibikoresho nkenerwa by’ibanze byo mu nzu birimo nka: Intebe, Ibiryamirwa n’ibindi bikoresho bisanzwe bikenerwa mu ngo zisanzwe.

Bamwe mu batujwe muri izi nyubako twaganiriye, ntibazuyaje kwerura ko ibi byose babikesha umukuru w’Igihugu maze bahera ko batuma Min. MUKABARAMBA kubagereza ishimwe ryabo ku Ntore izirusha intambwe.

Biteganijwe ko Akarere kazakomeza kubaba hafi nkuko byatangajwe na Mayor w’aka Karere ka Gasabo bwana RWAMULANGWA Stephen aho yanaboneyeho kubasa ko bagerageza kugaragaza ibyo bashoboye gukora maze bagahabwa inkunga yo kubatera ingabo mu bitugu.

Tubibutse ko aya mazu yubatswe  n’Akarere ka Gasabo kubufatanye  n’Inkeragutabara