ABACITSE KU ICUMU BO MU KARERE KA GASABO BAHAWE AMAZU

Nk’uko bisigaye ari umuco w’Akarere ka Gasabo ndetse n’Abanyarwanda muri Rusange wo gufasha abatishoboye, taliki ya 02 Nyakanga 2015, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero, Akagali ka Munini Umudugudu wa Rudakabukirwa hatashwe amazu 19 yahawe Abacitse kwi cumu rya Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ayo mazu yubatswe ku bufatanye bwa’Akarere ka Gasabo n’Itorero ADEPR. Akarere ka Gasabo katanze ubutaka, banabafasha kubona amatafari ahendutse, banakora Umuganda ahagombaga kubakwa ayo mazu. Akarere kandi kakaba kazashyiraho Imireko bakanabaha ibigega bifata amazi.

Amazu 19 yatanzwe, yahawe abantu batishoboye kandi barokotse Genoside baturutse mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gasabo.

Abahawe Amazu banahawe ibyo kurya mu gihe cy'ukwezi, bahabwa Amatara aturuka ku mirasire y’Izuba hamwe n'imifariso (Matelas)zo kuryama ho.

Uyu muhango witabiriwe n’Abantu batandukanye, Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Nyakubahwa Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madam Tumukunde Hope.

Mu bandi bashyitsi bakuru bitabiriye uwo muhango harimo Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Imibereho myiza, Umuyobozi Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Abajyanama b’Akarere ka Gasabo, Uhagarariye IBUKA, Abakirisitu bo mw'itorero ADEPR hamwe na Abaturage b’akarere ka Gasabo.

Uyu muhango waranzwe n’ibyishimo n’ubuhamya ku bahawe amazu, hashimirwa cyane Akarere ka Gasabo n’Itorereo ADEPR kuba bahawe aho kuba, abenshi babaga mu mazu yenda kubagwaho cyangwa batuye mu manegeka. Aya mazu bababwiye ko batagomba kuyagurisha ariko ko bashobora kuyatanga ho ingwate muri Banki kugira ngo bashobore kubona Amafaranga yo gukora imishinga.